Wari uzi ko kudamarara bizana akaga?

Luka 16: 19-30 Tuhasanga inkuru y’ Umutunzi n’umukene. Umurongo wa 19 uravuga uti" hariho umutunzi wambaraga imyenda y’imuhengeri niy’ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye". Bigaragara ko uyu mutunzi nta gihe cyo gushaka Imana yagiraga, nta gihe cyo gusenga yagiraga, nta gihe cyo gusoma ijambo ry’ Imana yagiraga habe no kwita ku bakene. Twakwibaza ko icyo yatekerezaga, yarotaga, yahaga umwanya, yitagaho cyangwa yahaga agaciro, ari affaires cyangwa imishinga ye, gushaka amafaranga, gushaka ibyubahiro, kumenyekana, ...... Nyamutunzi yabayeho ubuzima butanezeza Imana ahubwo bumunezeza we ubwe.

Muri make niko bimeze muri ibi bihe by’imperuka abantu barahuze bahugiye mu byabo bibahangayikishije nibyo baha agaciro n’umwanya munini aho kwibikira ubutunzi aho inyenzi zitagera. Ijambo ry’Imana riratubwira ngo dushake ubwami bw’Imana no gukiranuka ibindi tuzabyongererwa.

Hari abajya bavuga ngo abakristo b’iki gihe n’imbura mukoro. Hoya reka babivuge ariko babivuge nawe hari ibanga uryamyeho, hari ibanga ugendana, hari icyo Imana yakuvuzeho kizabatungura. Uzi kugirango witwe umukristo kw’izina gusa, ariko ubuzima bwawe butagira amasengesho, nta mavuta ufite mu matabaza yawe? Ni akaga bene data!

Ijambo ry’Imana riratubwira ngo abayishakana umwete bazayibona. Niba urimo kuyishakana umwete, yihange ku maso wikwita kubyo abandi bavuga, wikwita ku mazina bakwita kuko Imana niyo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwawe. Kandi ntizagukosa isoni na rimwe. Matayo 5 haravuga ngo Hahirwa abakene mu mitima kuko aribo bazabona Imana, Hahirwa abashavura kuko aribo bazahozwa, Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka kuko bazahazwa, Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.

Umukene Razaro ntiyigeze adamarara mu bukene bwe, ahubwo yarasengaga, agakiranuka, akubaha Imana, yarya ubuvungukira agashima mu izina rya Yesu. Razaro yarapfuye ajya mu gituza cya Aburahamu. Umutunzi arapfa ajya ikuzimu.

Yesu adufashe hari abantu baziko bageze iyo bajya, iy’isi ari iyabo bakibagirwa ko turi abashyitsi n’abimukira. Umukozi w’Imana Rick Warren yaravuze ati Ubuzima kw’isi ni nk’agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’ubuzima bw’Iteka.

Nuko nyamutunzi arapfa ubutunzi bwe ntibwamukurikira, akurwa mu nzu ye y’igitangaza, mu modoka ye nziza, amafaranga yari muri bank arasigara. Nyamara disi kwa Data hariyo amazu meza ategereje abubaha Imana ngo bazayabemo batanaruha imirimo n’imihate yo muri iy’i si . Nta minaniro nta shuguri. Mbega ubutunzi buhari we! Ibaze abami bo muri iy’isi ukuntu za Palais babamo zirimo ibintu by’ibiciro wibaze wowe ko uzaba uri aho Umwami utegeka abami bose azaba yaraguteguriye? Icyampa njye nawe tukazabayo.

Ageze ikuzimu atangira kwicuza. Atangira kuvuga ati iyo nza kumenya, iyo nzakumenya mba narashatse Imana, nkayikorera ngifite umwuka w’abazima nka naburira abandi. Nyamutunnzi ntiyigeze akundisha Uwiteka Umutima we wose. Matayo 22:37 Haravuga ngo Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose, itegeko rya kabiri ukunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. Ayo mategeko yombi ntayo yigeze akurikiza. Ese wowe waba uyakurikiza? Ibaze wisubize bigutere no gufata ingamba nshya. Bene data umuntu ababarirwa akiri mw’isi kuko iyo umwuka wamuvuyemo biba byarangiye (trop tard).

Yesu yaravuze ati ese uwaguha ubutunzi bwose bwo mw’isi ukabura ubugingo byakumarira iki? Ubundi Satani yabwiye Yesu ati nupfukamira, ukandamya ndaguha ubutunzi bwose bw’isi. Yesu aramubwira ati " genda Satani, kuko handitswe ngo ’uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’" Amen

Turi mu bihe byanyuma mureke tuve mu kudamarara no mu kurangara dukorere Imana. Umuririmbyi wa 21 mu Gakiza aravuga ngo kandi abantu benshi cyane ntibazi inzira y’ijuru babohewe mu maboko ya wa mugome Satani, muze twese tubashake, tubasangish’ Umukiza. Ntiducogore gusenga kugeza ubwo Yesu azaza.

Nyamutunzi yifuje kujya kuburira bene se uko ikuzimu hameze uko hababaza uko ari habi, ariko ntiyashobora kugira ayo mahirwe. Ntituzi iminsi dufite muri ino si hari ubugingo bukeneye gukira binyuze muri njye nawe hato tutazabazwa ubugingo bwabo. Duhaguruke nubwo twaba nka Mose tutazi kuvuga Umwuka w’Imana azabana natwe. Genda uko imbaraga zawe zingana.

Yesaya 61:1-2 Hravungo " Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye , kuko Uwiteka yansize amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mitima no kumenyesha imbohe ko zibohowe. Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira". Ni ahanjye nawe ibyo Yesu yagombaga gukora yarabikoze, hasigaye kuza gutwara umugeni we, umugeni nawe akerekana imirimo ye.

Imana iri kumwe natwe.
Edith Umugiraneza