Wari uzi ko iyo ukijijwe neza Imana bitayitera isoni kukwirata?

“Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ariyo yo mu ijuru. Nicyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umurwa” Abaheburayo 11:16

Sinarinzi ko hari abantu Imana ishobora gukorwa n’isoni zo kwita Imana yabo?

Hari umubyeyi umwe nzi, afite abana benshi, rimwe numvise avuga ngo iyo bamwise mama…..(umwe mu bana be) ngo yumva ari fiere cyangwa se yishimye kuko aba aziko ubwo bamuzi neza cyangwa se bamuzi ho ibintu byiza, mu gihe iyo bamubajije ngo ni wowe mama wa …… ( undi mu bana be) ahita atekereza ko wenda hari ibyo yangije agatinya guhita yikiriza !!!! Yesu atugenderere

Igihe kimwe Imana yerekanye rwose ko idafite isoni zo kwitwa Imana ya Yobu, Uwiteka arongera abaza satani atiMbese witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari ntawe uhwanye nawe mu isi, ko ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ikibi ?” Yobu 1: 8

Hari igihe ujya kumva ukumva abantu babaza cyangwa se nawe ubwawe bakubaza ngoBurya se nawe uri umurokore? Kubera kwivanga n’abantu n’ibintu bidahesha Imana icyubahiro umuntu ageraho agasa nabo. Yesu aturengere .

“Efurayimu yivanze n’ayandi moko,Efurayimu ni nk’umutsima udahinduwe ugashya uruhande rumwe, abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi, ndetse yameze n’imvi z’ibitarutaru ntiyabimenya”(Hoseya7:8,9)

Hari igihe umuntu aba yari yarakijijwe abanye neza n’ Imana, yumva amahoro mu mutima, igihe kikaza kugera akagwa cyangwa se agasubira inyuma. Hari igihe beneso babimenya ariko hari n’igihe batabimenya bikaba bizwi nawe n’Imana yo mu ijuru kuko ngo imbere yayo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa. Ongera ufate umwanya wo kwitekerezaho! Imana yakwirata!

Icyampa muri iki gihe kigoramye cy’ubugoryi nkagera ku rugero aho Imana yanyirata!!!

Rugerindinda Alice