Wari uzi ko ingeso nziza z’ umugore zireshya umugabo agakizwa?

1Petero3: 1-2: Namwe bagore n’uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kwubaha.

Bibiliya itubwira ko umugore abasha gutsinda umugabo we atavuze ijambo narimwe amutsindishije imirimo myiza n’ingeso nziza amubonamo. Uko byagenda kwose, nubwo waba uzi kwiha amahoro ute, iyo ufite urugo washatse, hari inshingano ebyiri zizahora imbere yawe: urugo ubwarwo n’abana iyo wagize umugisha wo kubabona.

Birashoboka ko wowe waba ukora wenyine umugabo agasigara m’urugo, birashoboka ko yaba ari mwiza akaba yagufasha kwegeranya ibyo murugo harimo n’abana mugihe udahari, ariko ntibyabuza ko ukomeza kugira ibikureba nko gukora kuburyo urugo rwanyu ruba aho kuruhukira, kwishimira, no kugubwa neza k’umuryango wose.

Hejuru y’ibi byose ugomba no kwuzuza iby’inshingano z’abashakanye, ukamenya iby’imirire y’abawe, ukaba umubyeyi mwiza k’ubana bawe, ugasabwa kugwa neza mubihe byose no mubintu byose, ariko cyane ubugingo nabwo bugahamanya n’umwuka w’Imana ko bur’amahoro.

Bigoye buri wese kuba yabyuzuza ashatse kubishyira mu mbaraga ze ariko inkuru nziza nuko iyo usabye Imana ngo mubigendanemo, iragushoboza byose bikagenda neza kandi nawe ntuvunike.

Ubaye hafi y’Imana yakwereka uburyo ki wahindura urugo rwawe urugo rw’amahoro, aho buri muntu agera akumva arisanga, akaruhuka, akishima, akaganira yumva yisanzuye. Wayisaba ikakuyobora urugo rwawe rugahora rusukuye, buri kimwe kiri mu mwanya wacyo haba mu gikoni, mu byumba, m’uruganiriro, mu bwogero n’ahandi hose.

Ibi ngibi n’ibintu byoroheje ndetse abagabo ntibakunze no kwibuka kubishimira abagore babo, ariko kandi nibintu babona vuba iyo bidatunganije! Umugabo yamara n’ukwezi ari nta kintu ashatse mu kabati ariko nahaguruka har’icyo ashaka aragishaka aho ngaho akizi ntabwo kigomba kubura!

Tekereza na none abaye yatinze ku kazi akaza ananiwe, ashonje agasanga ibyo kurya bidatunganije! Abaye akijijwe neza yakwihangana ariko waba umugerageje kuko biri mu nshingano zawe kumutunganiriza ibyo byose. Ntabwo bisaba kuba ufite urugo rurimo ibintu bihenze, uko byaba biri kwose ubyitayeho urugo rwawe ruba rwiza hahandi umugabo nawe atakwishisha kuzana inshuti ze ngo zibasure.

Ibi byose bigomba gukorwa kandi tutirengagije kurekera umugabo umwanya we wo kuba umutwe w’urugo. Uwagerageza kuba byose, akaba umutwe akongera akaba n’umutima, yavunika cyane kandi byamunanira ntacyo yabasha kugeraho kuko bahora we n’umugabo we mu ntonganya n’impaka zidashira. Imana yaremeye umugabo kuba umutwe w’urugo, abikwiriye cyangwa atabikwiriye, abyitwaramo neza cyangwa se nabi!Uko niko Imana yabigennye. Ibi na none ntibisobanura ko iyo myanya irutana, iruzuzanya. Umwuka w’Imana abe kuri twe ajye ahora atwibutsa ibi, Amen