Wari uzi ko ibyo utekereza bishobora kukugiraho ingaruka?

Kuko uko atekereza ku mutima ariko ari. Imigani23: 7a
Abantu benshi bibaza aho ubugome buturuka, nta handi ni kuri satani. Isi ikimara kuremwa, Imana yaremye umuntu mwiza ariko satani amanurwa no kumwanduza kandi abigeraho. Guhera icyo gihe, umubano w’umuntu n’Imana wajemo agatotsi. Nyuma, Imana yabikemurishije kwohereza Kristo ngo aze abohore wa muntu wari warabaye ingaruzwamuheto ya satani.

Ariko nubwo bimeze gutyo, hari agace k’umubiri satani yifashisha kuruta utundi kugira ngo agere ku ntego ye yo gutandukanya umuntu n’Imana nubwo rwose azi neza ko umuntu yacunguwe. Ni umutima.
Hari ijambo duherutse kwiga hano ku rubuga rivuga ku bijyanye no kurinda umutima, twakomeza tukaritekerezaho. Bibliya iratubwiye ngo uko atekereza ku mutima niko ari. Usomye haruguru ku murongo ubanza, usanga havugwa umuntu ufite ijisho ribi. Ubwo n’ukuvuga ngo ubwo afite ijisho ribi, ari gutekereza nabi ubwo nyine ni mubi.Kandi Imana izahana abantu babi.

Bibliya iravuga ngo umuntu atanga ibyo afite abikuye mu bubiko bwe! Nubona umuntu areba nabi, avuga nabi, afite umushiha, amahane, arwana, asambana,… ntukabitindeho, mu bubiko bwe nibyo afite, we kumushakaho ubugwaneza n’ibindi bitari mu bubiko bwe.Yabikura he se?

Uko atekereza ku mutima niko ari! Ujye urinda ibitekerezo byawe, kuko satani ahakorera cyane kugira ngo yuzuze ibibi mu bubiko bwawe. Iyo umuntu ari gutekereza nabi aba ari gukorana na satani.Iyo umuntu ari gutekereza neza, aba ari gukorana n’Imana. Reba uko ibitekerezo byawe bimeze! Umunsi wose ugizwe n’amasaha 24, ukuyemo ayo uba usinziriye, andi asigaye, ibitekerezo byawe byiganjemo iki?

Isubireho niba utekereza nabi, kuko uko utekereza niko uri. Bibliya iravuga ngo iby’ukuri byose abe aribyo biba mu bitekerezo byacu.Imana igufashe kwisuzuma neza wifashishije ibitekerezo byawe.Imana igufashe. Rinda, ntiwemere kuba igikoresho cy’umubi. Imana ibahundagazeho imigisha yayo, Amen.