Wari uzi ko ibyiza biri imbere yawe?

Bene Data , sinibwira ko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere." Abafilipi 3:13-14

Mu minsi ishize, mu Itorero rya Bordeuax Rive Droite nagiriwe ubuntu bwo kwigisha ku nyigisho. Umukobwa muto witwa Debora Perraud mu iteraniro yandika umuvugo nifuza kubagezaho:

Ibyiza biri imbere yawe

Wicaye, uratekereza watwawe n’ibitekerezo bikuremereye, urareba inyuma ibyashize. Wareba hasi ukabona intege nke zawe. Urarota, ugasubira mu mateka yawe akomeza kugukomeretsa no kugutera intimba ubudasiba.

Siga inyuma reka ayo mateka yagukomerekeje akubuza gutera imbere! Reba amateka (souvenirs) zigenda zigaruka zigerageza kuyagira meza kugirango bitwikire ukuri.

Inyuma yawe hasige ibitaragenze neza, amakosa yawe, ibyaguhangayikishije imbere uhashyire imishinga wifuza kugeraho, Ubuzima bwawe, n’amasezerano.

Inyuma uhasige uburetwa, ubutayu, no guhunga
Imbere uhashyire ubwisanzure, kwagurwa, no gutera imbere.
Inyuma hasige ibitaragenza neza byose

Imbere uhashyire ubuzima bw’ubutsinzi ( Ibyo wifuza kugeraho).

Ese hari uguhitamo kumwe hagati yibyarangiye nibyo wifuza kubaka?
Waba ushaka kuguma mugahinda, mu buretwa bw’amateka mabi? Cyangwa uhisemo guhaguruka ugafata ingamba nshya ukagira icyo ukora?

Ibyiza biri imbere yawe ariko icyo utazi kiragutera ubwoba
Amasezerano ni ayawe ariko uko angana biguteye ubwoba ntuzi aho wahera Imana niba iri kumwe nawe uzatsinda witinya.

Abakomeye, ibihangange cyangwa ubuhangange bwabo ntacyo bizagutwara imitego n’ibikomere ntibizaguhagarika ntibizagukanga.
Imana yarasezenanije, nuko bimeze uzatsinda, ninde uzabirwanya ? (Niba iri mu ruhande rwawe umubisha ninde?).

Haguruka nonaha, fata ubuzima bwawe mu ntoki, itegura kurwana!
Ibagirwa ibyahise, ubura maso uyahange ejo hazaza hawe, byose bishobokera uwizeye.

Uyu munsi byuka haguruka, umunsi uracyeye ishime kandi uwunezererwemo, kuko imbere yawe, Imana umucyo wawe, ikumurikiye icyerekezo gishya

Ubutsinzi burahari, ibyiza biri ku muryango tera gusa intambwe imwe
Imana izakwinjiza muri icyo gihugu yagusezeranyije, muri ubwo buzima muri ibyo byiza byagenewe wowe gusa.

Isengesho

Mana nibagiwe ibyakera, nsingiriye ibiri imbere. Amen

Patrice Martorano
From Top Chretien