Wari uzi ko habaho ibyaha byo mu maraso. Felicite Nzohabonayo

Ibyaha byo mu maraso ( urwango, intonganya, ishari, uburakari, ….)
Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene So, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? ( Matayo 7:3)

Umwanditsi Roy HESSION w’igitabo LE CHEMIN DU CALVAIRE aragira ati: “agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ni ikosa uba umubonaho. Gashobora kuba ari imyifatire mibi cyangwa ikintu runaka aba yagukoreye kitagushimisha.»

Arakomeza ati : « agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe kaguhagurukiriza umujinya, kunegura, urwango, gutinya, n’ibindi” Umujinya ni umugogo; kunegura n’umugogo; gutongana ni umugogo, kutababarira ni umugogo. Ibyo byose byica icyerekezo cyacu ntidushobore kugera ku gihagararo cya Kristo. Noneho se, iyo turi kuvuga ukuntu uwo muntu twabonyeho agatotsi atugoye, aturemerera, natwe dufite uwo mugogo mu jisho ryacu cyangwa se mu mutima ni nde mpumyi ? ni nde muzima?

Imana yemera ko ubana n’umuntu utakworohereza na gato. Ashobora kuba ari umufasha wawe, umugabo wawe, umwana wawe, umukoresha wawe, umukozi, umubanyi cyangwa uwo muva inda imwe.
Ikibazo ntigihagaze kubyo agukorera; Ikibazo kiri ku buryo witwara imbere y’ibyabaye cyangwa se ku myifatire yawe, ukuntu uhangana nabyo.. ,Kuberako imyanda iba muri kamere, ihita ijya ahagaragara, wowe ukanga kwemera ko nawe ufite umugogo ahubwo ukirwanirira mu buryo ubu cyangwa buriya kugirango uwo muntu ahinduke, ariko bikanga bikananirana.

I. UBUHAMYA

Mu myaka ishize nari mfite umukozi mu rugo . Iteka ndi ku kazi , ntekereje ko nintaha nza gusanga atarakubura mu nzu, atari buhishirize kw’isaha ku buryo abana baza gucyererwa gusubira kw’ishuri, nahitaga mpinduka kandi ntaragera mu rugo. Ubwo mpageze, natangiriraga kw’irembo mvuga nabi, ntongana, mwereka amafuti ye, mubwira ko amafranga ye yuko kwezi tuzayagabana, n’ibindi bigambo byo kumufata nabi. Uwo nkamwirukana , nkazana undi ukora ibiruta ibyo uwambere. Ngeza igihe mbura abakozi neza, neza, abakozi bakambwirana kubera iyo nyifato yanjye mbura umukozi pe!

Nashatse Imana cyane kugirango menye igituma ari nta mukozi ushobora kumara kabiri mu rugo. Ijambo ry’Imana ryambwiye ko umukozi wo mu rugo ari umuntu nkanjye kandi ko kutamugira ari jye binaniza ndetse bigahagarika n’ indi mirimo yose. Imana ikomeza kungaragariza ko kamere yanjye ariyo ituma mbana nabi n’abantu, ko ndwaye kandi indwara yanjye ikaba ifite amashami menshi : umujinya, urwango rw’ubusa, gutongana, kuvuga nabi, agasuzuguro, n’ibindi…..
Maze kubimenya narasenze Imana ihindura byinshi mu bugingo bwanjye. Muri iki gice cya gatatu, twavuze ku byerekeye, ibyo mu maraso, mu muntu habamwo ibibi byinshi. Kugirango ubimenye, uhindura uburyo bwo gusenga. Ubanza kwemera ko hari icyo Imana iri kukubwira. Ko hari imyifatire yo guhindura. . Uhita usobanuza Imana umwanda iri kukwereka.

Umaze kuwubona, wa mwanditsi Roy Hession aragira ati: Ntibihagije kujyana imbere y’Imana imyifatire yacu mibi tuyisaba imbabazi kandi tutemera ko ingeso ya wawundi utunaniza iba ivuye ku bushake bw’Imana, kugira ngo bitugirire umumaro wo kwibonaho imyanda. Si we mubi, ni njye wo kwemera ko ndwaye, kandi gukira kwanjye Imana igukoreramo nawe agatabarwa.

Fata icyemezo niba ubona uzengurutswe n’abantu bakunaniza, nubwo turiya dutotsi tumeze kuriya, ariko menya ko muri wowe harimo imigogo. Sengera imigogo ahari Imana iragira ngo uhindukire wirebe. Niba unesha nabwo ihangane ube ikiraro ingeso zawe zirimo agakiza no kwihangana zizatuma uriya yihana. Komera Yesu aguhe umugisha.