Wari uzi ko Yuda yihannye nubwo bitamuhiriye?

Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n’abakuru bya bice by’ifeza mirongo itatu ati : « Nakoze icyaha,kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza. Ariko bo baramusubiza bati : biramaze, ni ibyawe.Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika.( Matayo 27 : 3-5)

Usomye mu mirongo yanyuma y’igice cya 26 aho muri Matayo uhasanga undi mwigishwa witwaga Petero nawe yari afite ikibazo, yihakanye Yesu inshuro eshatu avuga ko atamuzi. Bombi Yesu yari yababwiye ibintu biri bubabeho namara gufatwa. Petero yaramubwiye ati wowe inkoko itarabika, uraba umaze kunyihakana gatatu, ubuhanuzi arabugendana. Yuda, ati wowe uri bungambanire.

Ikigaragara n’uko bombi bamaze gusohorerwaho n’ubuhanuzi, buri wese yihannye aiko mu buryo butandukanye. Petero amaze kwumva inkoko ibitse, yahise yibuka ubuhanuzi amenya ko akoze icyaha ararira cyane.(Matayo 26 : 75).Abanditsi ba bibiriya bavuga ko yarize kuko aribyo byagaragaye, ariko nyuma y’amarira hari harimo no kwihana. Bibiriya ntitwereka ko hari undi muntu yagiye kwaturira ariko amarira ye yayeretse Imana kandi Imana yaramubabariye.

Yuda amaze kubona ko urubanza rumutsinze aricuza. Ahari yamugurishije atazi ko bamubasha kuko yamwemeraga cyane abona ntawamukoraho. Ariko ntiyamenya ibyahanuwe kuri Yesu ko azapfa hanyuma akazuka. Kuko yakundaga amafaranga cyane, akinisha kujya kumutanga mu batambyi atazi ko noneho ari igihe cye cyo gupfa ubonye iyo ajya kubimenya byibuze?. Bagendanye kenshi rimwe abona ukuntu bohereje abasirikare kumufata yumva ukuntu yababwiye ati mugende mubwire iyo ngunzu muti Data arakora kandi nawe arakora. Yuda abona basubiyeyo abona ko burya Yesu ntawamubasha.

Yuda rero yihaye kubikinisha, ahurirana n’uko igihe cye kigeze abona baramufashe birakunze, abona baramuboshye biremeye, aratangara, arababara abona ko yatanze amaraso atariho urubanza ariko ntiyarira ahubwo ajya kwaturira abatambyi; asanga ntibiteguye gukora umurimo wabo w’ubutambyi bati ibyo birakureba. Kandi bari basanzwe basabira abantu imbabazi ku Mana ariko ikigaragara n’uko nabo bari bahumanye.

Yuda abonye ko iby’abatambyi byayoberanye kandi hari ubushobozi yari abaziho harimo ko aribo bavugiraga rubanda imbere y’Imana ariheba cyane abona ntakwiye kubaho, satani aramwakira amwereka inzira y’ubusamo ariyahura.

Petero na Yuda bose Yesu yarabahanuriye, babonye igihe cyo gutekereza bamaze gusohorerwaho n’ubuhanuzi. Petero abwira Imana arababarirwa, Yuda abwira abatambyi birananirana kuko bari abafatanyacyaha, nabo bari bakeneye imbabazi. Ni byiza ko umuntu amaze kwimenyaho icyaha yegera Imana akemera icyaha cye ndetse kikamutera agahinda akacyihana.

Naho kuba umuntu mwafatikanije icyaha noneho mugasengeranira, nta mbabazi mwabona imbere y’Imana. Birahari cyane, abantu babiri bagasambana, bakaturirana bagasengeranira bati amen Imana iratubabariye. Ibyo ntabwo ari imbabazi zivuye ku Mana bisaba ko umuntu atera indi ntambwe yo kwihana kandi akagira agahinda k’icyaha kazana n’amarira ntacyo bitwaye. Naho kujya kwiyahura n’ukurimbuka.

Ujye watura ibyaha byawe, uhorane umutima utagucira urubanza. Imana iguhe umugisha.