Wari uzi ko Yesu yaje kubohora imbohe?

“Umwuka w’Uwiteka ari muri jye, nicyo cyatumye ansigira, kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumwe kumenyesha imbohe ko zibohorwa, n’impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri. No kumenyesha abantu, iby’umwaka Umwami Umwami agiriyemo imbabazi” Luka 4:18-19

Aya magambo yavuzwe na Yesu ubwe . Byari byarahanuwe n’umuhanuzi Yesaya mbere yuko Yesu aza mu isi, ariko Yesu arangije ati : “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu”. Luka 4:21.

“Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa”. Mu zindi bibiliya zo mu zindi ndimi, uyu murongo hari aho bavugango : “ Yantumye gutangariza imfungwa ko zifunguwe”, He has sent me to proclaim that captives will be released”. Amen

Dawidi nawe umunsi umwe asenga muri Zaburi ya 142:8 ati“ Kura umutima wanjye munzu y’imbohe” . Imana ishimwe cyane. Mu zindi bibiliya haranditse ngoMeze nkuri muri gereza, unkuremo”, “Bring me out of prison, so that I can thank you”

Icyo twese tuzi nuko muri gereza, atari ahantu heza ho kuba, ubuzima bw’imfungwa atari ubuzima umuntu yakwifuza kubamo, kuko hari ibintu biranga cyangwa biba ku muntu ufunzwe:

  • Ubwihebe
  • Kubura ubwisanzure, ubwigenge, kuba imbata
  • Umubabaro
  • Ubwoba cyangwa guhagarika umutima

Ariko Yesu atangiye kubwiriza atiYantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa” Haleluya. Birashoboka ko nawe ushobora kuva munzu y’imbohe, nubwo umutima wawe umazemo igihe kirekire, kuko biri mu mirimo yazanye Yesu Kristo. Nawe birashoboka ko watakira Imana nkuko Dawidi yabigenje avuga ngoKura umutima wanjye munzu y’imbohe” Zaburi 142: 8.

Hari impamvu zituma umuntu ajya muri gereza cyangwa afungwa:

  • Kuba yarakoze ibyaha, amakosa
  • Ashobora no kujyamo arengana ategereje kurenganurwa

Ariko byose byitwa kimwe, umuntu aba ari infungwa kandi nawe aba abyiyumva mo. Niyo umutima wawe uba muri gereza urabyumva.

Mu buryo bw’Umwuka, hari impamvu zituma umutima w’umuntu uba muri gereza: ibyaha byinshi bikabije, ibyaha wowe nk’umukristo ukora wagambiriye , ubizi neza kandi ubishaka, Umubabaro mwinshikwiheba, kutagirira Imana icyizere no kumva nta cyiza utegereje imbere kandi muri Yeremiya 29:11 handitswe ngoErega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si ibibi, kugirango mbarememo umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Niko Uwiteka avuga”

Uyu munsi rero birashoboka ko umutima wawe wava munzu y’imfungwa niba ubyemera.

Ngo hari umuntu wari warakoze ibyaha byinshi baramufunga, ndetse bamukatira igihano cya burundu, haciye iminsi, Umuyobozi w’igihugu atanga imbabazi ngo imbohe zitahe, abandi benshi bataha biruka bishimye, ariko wa muntu navuze haruguru ngo yanga kugenda, ngo akivugisha ngo ntibishoboka, njye sinababarirwa kuko nakoze ibyaha byinshi . Igihe cyarageze uwatanze imbabazi aza gusura gereza, asanga wa muntu yaranze gutaha akirimo, abajije impamvu bamubwira ko yanze kwakira imbabazi. Uwatanze imbabazi ati uyu muntu mumwice kuko ashobore kuba ari umugome cyane , ati umuntu wanga imbabazi!!!!!!!!!!, mu yandi magambo wanga kuva munzu y’imbohe kandi ari umwaka w’imbabazi, aho imbohe zibohorwa !!!! Yesu atugirire neza cyane. Iyo mfungwa rero yamenyeshejwe ko igiye kwica, maze itumaho umuryango wayo irawubwira itiUyu munsi ngiye kwicwa, ariko simfuye nzize ibyaha nakoze, ahubwo mfuye nzira ko Nanze imbabazi ngo nsohoke muri gereza

Yesu adusure.

Fatanya nanjye gusenga iri sengeshoNyagasani Mana, nsobanukiwe ko amahoro nabuze byatewe nuko umutima wanjye wiberaga muri gereza, ariko uhereye none mbabarira bya bindi byose unziho, kuko uri Imana idahishwa, maze ubohore umutima wanjye nongere kuzura umunezero wo mu nzu y’Imana , ubohore umutima wanjye najye numve uko umunezero wo mu gakiza umera. Mu izina rya Yesu Christ , Amen.

Rugerindinda Alice