Wari uzi ko Imana yumva kuniha kwacu?

“ Kandi numvise umuniho w’abisirayeli, abanyegiputa bazitiriye mu buretwa nibuka isezerano ryanjye” Kuva 6: 5. Mbega ukuntu Imana ari inyembabazi!

Igihe kimwe ngo abisirayeri bahuye n’ibikomeye, bibanihisha,bibatakisha, bibavugisha induru , maze ngo baraniha, umuniho wabo urazamuka ugera ku Mana yaremye ijuru n’isi birayibabaza. Wari uziko Imana igira amarangamutima!

“Kuri uwo munsi Farawo ategeka abakoresha ubwo bwoko uburetwa n’abatware bo muri bo ati : Ntimwongere guha abantu inganagano( straw) zo kubumbisha amatafari nka mbere, nibagende bishakire inganagano. Kandi umubare w’amatafari basanzwe babumba bawugumeho, mwe kuwubagabanirizaho na make kuko ari abanebwe…. Abo bagabo bategekwe imirimo irushaho kurushya….. Abatware bo mu Bisirayeri abo abakoresha uburetwa ba Farawo bahaye gutwara barakubitwa…” Kuva 5: 6-14

Ubusanzwe umuntu aniha nk’igihe yikoreye ikintu kiremereye kimurusha imbaraga, igihe arwaye ababaye cyane birenze urugero, kuko uyu muntu we aba yararenze urwego rwo kurira. Hari umugani w’abanyarwanda ukomeye uvuga ngo “ Hataka nyirubukozwemo, naho uteruranywe n’akebo ntavuga” bishatse kuvuga ko ngo burya urira we biba bicyoroshye, kuko hari ikibazo kikugeraho ukabura amarira, ukamera ngo nk’ukubiswe n’inkuba itagira amazi. Ariko nubwo bimeze gutyo , hari Imana yumva kuniha! Imana ishimwe.

Bibiliya ijya itubwira umuntu witwa Hana ngo wajyaga unihira imbere mu mutima, ariko Imana yumva kuniha kwe. Imana ishimwe.
Ibaze nawe Imana imenya ko umuntu bamukoresheje imirimo ivunannye y’agahimano, ikamenya ko umuntu yakubiswe, ikamenya ko umuntu arara arira mu gitanda. Imana ishimwe

“ Ariko yitaga ku mubabaro wabo uko yumvaga gutaka kwabo” Zaburi 106:44
Ubundi kuniha kwiza n’uko umuntu yerekeje ku Mana, kuko abana b’abantu bo bashobora no kutakumva cyangwa kukumvira ubusa, kuko ijambo ry’Imana muri Yeremiya 33: 3 haranditse ngo : “ Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya” Imana ishimwe.