Wari uzi ko Imana igufiteho umugambi wihariye!

Hari ubwo byari byakubaho, ukumva ubuzima bwawe nta gaciro bufite? Ukumva ko uteri ukenewe muri iy’ isi? Ukumva byari kuba byiza iyo uba utaravutse? Washoboye gutekereza gutyo utaramenya Yesu nk’ umukiza wawe. Wari utaramenya ko wavutse kuko Imana yashakaga ko ubaho kuko yari ifite umugambi w’ ubugingo bwawe.

Bibiriya iduha ingero nyinshi z’abantu Imana yateguriye umugambi w’ ubuzima bataravuka. Imana yagize bene uwo mugambi ku buzima bwa Mose. Nyina yabonye uyu mugambi mu kwizera, nuko akora ku buryo umwana aticwa n’ abasirikare ba Egiputa (Abaheburayo 11:13). Imana kandi yagize umugambi ku buzima bwa Samusoni (Abacamanza 13:1-5) yawugize ku buzima bwa Yeramiya (Yeremiya 1:4-5) Ubwa Yohana umubatiza (Luka 1:5-17), hamwe n’ ubw’abandi.

Imana yabwiye Abrahamu ngo “Ubaza umugisha” Itangiriro 12:2; ari byo kuvuga ko azabera isi umugisha. Cyakora mu mateka tubona abantu babaye umuvumo aho kubera isi umugisha ariko abo ntitwabafata nk’ urugero rwiza rw’ ibyo Imana yateguriye abantu. Ahubwo Imana yifuza ko buri muntu yaba umugisha mu mibereho ye yo ku isi. Akenshi usanga kuri iy’ isi Atari ahantu heza ho kuba, kandi buri wese yagira uruhare mu gutuma irushaho kuba nziza.

Wenda rimwe na rimwe wigeze kumva umuntu avuga aya magambo ngo: “Mbega umuntu! Mbega ubuzima bubi!” Akenshi ibi bivurwa k’ umuntu ukwiye kubabarirwa kuko aba yasabitswe n’ ubusinzi, cyangwa uwasabitswe n’ ingeso runaka nuko akaza guhitanwa n’ urupfu rutunguranye. Ariko Imana ntiba yarateguriye uwo muntu bene ubwo buzima bubi. Imana ntishaka ko hagira numwe urimbuka; ahubwo ishaka ko bose bakizwa (Ezekiyeri 18:23, 1Timoteyo 2:4, 2Petero 3:9). Ikibazo ni uko abantu benshi bitiranya umugambi w’ Imana n’ ibyo abantu bakoresha ubuzima bwabo.

Umugambi Imana ifite ku buzima bwacu winjira mu rwego rwawo ruhebuje iyo twitabiriye umuhamagaro wayo nuko tukakira Yesu nk’ umukiza wacu. Ubwo nibwo Imana yongera kugarura ishusho yayo muri twe (2 Abakorinto 3:18; Abakolosayi 3:10) kandi nibwo Imana itangira gusohoza muri twe umugambi wihariye yatuzaniye muri iy’ isi.

Imana yahamagaye Aburahamu ngo abe inkomoko y’ ubwoko bwatoranyijwe (Itangiriro 12:1-2) na Mose ngo abe uwo kubohora ubwoko bwe(Kuva 3:1-10) na Yesaya kuba umuhanuzi (Yesaya 6:8-10), na Sauli kuba intumwa yahishuriwe (Ibyakozwe 26:15-18) Imana yampamagariye intego yihariye. Kandi nta gushidikanya ko na we yaguhamagaye.

Kubabazwa bigira umumaro ukomeye mu bizima bwacu bwo ku isi. Nk’ uko umubaji w’ amashusho aconga amabuye akoresheje inyundo n’ ipatasi kugeza ubwo abihaye ishusho yifuza ni ko Imana ikoresha imibabaro ngo itume ubuzima bwacu bumera nkuko umugambi wayo uri, reba ubuzima bwa Yosefu(Itangiriro 37:1-36; 39:1-29) na Pawulo(1 Abakorinto 11:23-28). Babaye abantu b’ Imana bakomeye, ariko ubuzima bwabo bwaranzwe n’ imibabaro. Yesu na we “yari umunyamibabaro wamenyereye intimba” yize kumvira kubwo imibabaro (Abaheburayo 5:8)

Ntutangare rero niba kugeza ubu imibereho yawe isa n’ ubuzima bwa Yesu yanyuzemo i Gologota. Nta gushidikanya ko Imana igutegura ngo igukoreshe nk’uko ibishaka. Nyuma ibyishimo uzagira bizarushaho kukwitura ibirenze umubabaro waciyemo. Imana irimo kugutegura (Abaroma 8:28).

Pastor Desire.