Wari uzi ko Imana ifuha?

Ubundi ijambo “gufuha” rikunze gukoreshwa hagati y’abantu bashakanye cyangwa bakundana. Bamwe bakunze kuvuga ko akenshi gufuha kuba hagati y’abantu batizerana, abandi bakavugako umuntu afuhira uwo akunda, cyane ko, aba yumva ntawundi muntu wagombye kwitambika hagati y’urukundo cyangwa imibanire yanyu.

Igihe kimwe rero Imana yereka Ezekiyeli umuhanuzi ko ijya ifuhira abantu bayo ndetse imwereka n’ibintu bijya biyitera gufuha :
“ mperako nubura amaso ndeba ahagana ikasikazi, maze mbona ikasikazi h’irembo ry’igicaniro cya gishushanyo gitera Imana gufuha kiri mu irembo” Ezekiyeli 8:5

“ Maze arambwira ati “ mwana w’umuntu , mbese uruzi icyo bakora, n’ibibi bikomeye ab’inzu ya Isirayeli bahakorera ,bintera kujya kwigira kure y’ubuturo bwanjye bwera? Ariko uzongera kubona ibindi bizira bikomeye.” Ezekiel 8: 6

Iyo ukomeje gusoma kino gice usanga koko Imana yari ifite impamvu yo gufuha cyangwa kugira ishyari kuko nawe wishyize mu kimbo cyayo, nawe wafuha.

Bibiliya ivuga ko twaguzwe amaraso y’igiciro ubwo Yesu yitangaga ku musaraba, adukwa amaraso y’igiciro yiringiye ko tuzaba abantu bo kwizerwa b’inyangamugayo, ariko igihe kigeze tumushakiraho izindi mana, tumushakiraho abandi bagabo, mbese turigaragambya twanga kuyoborwa nawe ndetse twanga urukundo rwe.

Tekereza nawe ufite nkinshuti yawe mwitegura kubana waramaze no gutanga inkwano, mu gihe ugitegereje ko mukora ubukwe ukajya ubona ari kumwe n’abandi bagabo, abamukorakora, ….. udafushye waba utari muzima. Imana idusure

Bimeze neza neza nkaho Imana yavugaga ngo ifitanye urubanza n’abantu bayo, ngo icyo itabakoreye ni iki cyangwa ububi bayibonyeho bwatumye bayitera umugogo ni ubuhe, iti nimunkize njyewe n’uruzabibu rwanjye. Hari n’igihe umuntu ayishushanyaho ko bari kumwe, ariko kuko ireba mu mutima ahiherereye, ikamenya ko umutima wawe wamaze kubenguka undi mwami, izindi mana, Imana iturengere. Ndangije mbifuriza kwirinda icyatuma Imana ifuha cyangwa ibabara. Ibihe byiza.