Wari uzi ko Bibiliya ibuza kwishyiraho tatouage ? Pastor Desire

Muri iki gihe iyo urebye usanga abenshi mu rubyiruko barishyizeho tatouage kandi buri wese agerageza kwerekana ibitekerezo bye anyuriye mu kubishushanya kuko bamwe bishushanyaho inzoka, sikorupiyo, imitima yanditsemo urukundo, abandi bakandika ko bakora uburaya, amashusho y’ibyamamare bakunda n’ibindi.

Ibi bimenyetso kandi babishushanya ku bice bitandukanye by’umubiri, aho usanga bamwe barabishushanije ku kuboko, intugu, ku kiganza, ndetse abakobwa bamwe bahitamo kubishyira no ku bice bimwe by’amabanga y’umubiri wabo.

Iyo urebye ibyo byose uhita ubona uwabishushanije icyo yari agendereye kuvuga, muri make tatouage ni imvugo ishushanije ibiri mu mutima w’umuntu n’ibyo atekereza cyane byamurenga akabishushanya ku mubiri we.
Bibiliya ivuga iki kuri tatouage ?

Usomye igitabo cy’Abarewi 19:28 havuga ngo : « Ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, kandi ntimukicishe imanzi z’ibishushanyo. Ndi Uwiteka ».

Aha muribuka ko Imana yahaye Abisirayeli amategeko bazagenderaho bavuye muri Egiputa aza kubabuza gukora tatouage. Birashoboka ko Abanyegiputa babikoraga ariko kuko batagiraga itegeko ribabuza kubikora, barabikoze ariko mu bwoko bw’Imana cyarazigara kubikora.
Kuki Imana yabibabujije ? Nuko mu mategeko icumi harimo iribuza gusenga ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose (Kuva 20:4-6) aha rero navuga ko kugira ngo umuntu agere ubwo yishushanyaho biba byaramurenze mu mitekerezo agahitamo kubishyira ahagaragara kandi icyo umuntu akunda kuruta uko akunda Imana kiba ari ikigirwamana.

Biragaragara ko Abisiraheri babonaga urubyiruko rwo muri Egiputa rubikora, hanyuma Imana nayo yanga ko babyinjirana ku butaka bwera kugira ngo igihugu kidahumana.

Muzi ko ingeso zandura vuba, benshi mu babikora nuko babibonana ibyamamare muri muzika babona uwambaye iminyururu ku myenda bwacya ugasanga mu mujyi urubyiruko benshi bambaye iminyururu cyangwa amapantalo yenda kugwa, insokozo, imvugo, no gusuhuzanya bidasanzwe n’ibindi abantu bigana ariko ugasanga atari byiza.

Tugarutse gato ku ndangagaciro zacu, ubusanzwe umuntu yari akwiye kuba inyangamugayo, akihesha agaciro, akiyubaha akiga kuvugisha ukuri kandi byose bihesha agaciro ubikoze.

Dukwiriye kubanza kugisha umutima inama niba ibyo tugiye kwigana bizaduhesha agaciro mu muryango nyarwanda cyangwa bitanga urugero rwiza kuko kenshi mu babyishyizeho usanga bafatwa nk’abatiyubaha.

Bamwe mu bo twaganiriye bishyizeho tatouage bakagira amahirwe yo gukizwa usanga bahorana isoni z’ibyo bintu bibariho akenshi ahita akubwira ko yabikoze atarakizwa ngo amenye ukuri.
Ikibabaje ni uko iyo wabyishyizeho bitongera kukuvaho ukundi bivuze ko uzahorana isoni zabyo numara kumenya ko ari bibi.

Inama nagira ababikora n’abatekereza kubikora ni uko bakizwa bakava mu byo Imana itemera kandi mbere yo gufata icyemezo cyo gukora ikintu nk’icyo ni ukureba ko ibyo ukoze bitazakugayisha muri sosiyete ngo abantu bakazakubona nk’utiyubaha cyangwa nk’uwananiranye.

Iyo urebye imyitwarire y’urubyiruko, wibaza ejo hazaza habo nah’igihugu muri rusange kuko tugenda twigana imico itari myiza idakwiriye kwinjira mu ndangagaciro zacu. Kandi iyo urebye uwitwara atyo uhita ubona urwego rw’imitekerereze ariho kimwe n’ibiri mu mutima we. Twige guca mu nzira zihesha Imana icyubahiro n’igihugu muri rusange.