Wari uzi icyo wakora ngo ubone umugisha uva ku Mana?

Uwiteka aguhe umugisha akurinde,Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza,Uwiteka akurebe neza ,aguhe amahoro, uko abe ariko bashyirisha izina ryanjye ku b’isirayeli ,nanjye nzabaha umugisha ( kubara 6:24-27). Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire kandi nta mubabaro yongeraho ( Imigani 10:22).

Iyi ni imwe muri mu myinshi mu mirongo y’ijambo ry’Imana, yerekana uburyo umugisha utangwa n’Imana ku bwoko bwayo, ikaba ikunze guhukoreshwa mu guhumuriza imitima y’abantu bari mu kaga cyangwa bagowe mu buryo butandukanye, nyuma rero yo kuyisoma tukaba twifuza kuvuga ku kibazo cyavuzwe haruguru ngo “umuntu yabona gute umugisha uva ku mana”,cyangwa twibaze ngo “ese hari icyo asabwa gukora cyangwa umugisha urizana”.

Nk’uko bigaragara Imana yari yarahaye abatambyi ubushobozi bwo gusabira ubwoko bw’Imana (Abisiraheli) umugisha, bakaba barawugabiwe nk’impano cyangwa umurage bitavuye kuyindi yindi iyo ariyo yose gusa kuko Imana yari ibatekerejeho, uyu mugisha ntibabashaga kuwakwa ngo babone umuvumo kabone n’aho bavumwa n’umuhanga cyangwa umunyempano, akaba ari nabyo byabaye kuri Balaki ubwo yingingaga Balamu ngo abavume (kubara 22,23), uyu mugisha rero wagaragaraga mu mpande zose z’ubuzima kuko Imana yaremye ubugingo kandi igashaka ko bumera neza ni nayo yaremye umubiri kandi yifuza ko unatera imbere ni nayo mpamvu itanga umugisha.

Gusa n’ubwo bari baragiriwe ubu buntu ntago byabaheshaga uburengazira bwo gukora ibyo Imana idashaka, cyangwa ngo bigomeke ku mategeko ya mose, Oya uwigomekaga ntiyaburaga guhanwa cyangwa se kudahabwa umugisha, twibuke amagambo Imana yabwiye kayini ubwo yarakariraga umuvandimwe we Abeli, nyuma y’uko Imana ititaye ku ituro rye ahubwo Igaha umugisha Abeli yagize iti “ni iki kikurakaje kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro? Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza,ibyaha byitugatugira ku rugi ,kandi ni wowe byufuza ariko ukwiriye kubitegeka” ( itangiriro 4:5-7

Bene data ni byiza ko duhabwa umugisha mubyo dukora byose,yaba mu murimo w’Imana cyangwa mu buzima busanzwe ariko turasabwa ibintu bikurikira,

  • Ni ngombwa gukiranukira Imana.
  • Ukwiye gukora cyane kandi tugakoresha impano wahawe zose.
  • Kuticira inzira ngo ushakishe umugisha mu nzira zirimo icyaha.
  • Gufata ijambo ry’Imana ko ariko kuri konyine kubaho
  • Kwemera ndetse ukizera ko muri wowe harimo umumaro
  • Kutita ku mateka mabi wanyuzemo
  • Kudashaka kumera nk’abandi.

Bavandimwe Dukeneye umugisha w’Imana kugirango tubashe kugira ubuzima bwiza, ariko irembo ry’Umugisha riri muri wowe, riri mubyo urimo uyu munsi, kandi riri mubo muri kumwe uyu munsi, kora ibyiza ukiri muri runo rwego urimo, ubundi Imana yiteguye kukugirira neza, kandi ntago yifuza kukugirira nabi, iragukunda.

Ernest Rutagungira