Wari uzi icyo umunyorogoto usobanura muri Biblia?

Zab 22: 7, Ariko jyeweho ndi umunyorogoto sindi umuntu, ndi ruvumwa mu bantu nsuzugurwa na bose.

Aya ni amagambo Dawidi yavuze, ariko abahanga mu bya bibiliya bavuga ko ari ubuhanuzi bwerekeza kuri Kristo. Kandi koko, urebye ku murongo wa 2 muri icyo gice, uhasanga amagambo Yesu yavugiye ku musaraba ati : Mana yanjye Mana yanjye ni iki kikundekesheje?, aya magambo agaragaza ko iyi zaburi ari iya Yesu.

Tugarutse ku murongo wa 7, aravuga ati jyeweho ndi umunyorogoto. Umunyorogoto ni agasimba kameze nk’inzoka, gakunda kuba mu byondo birimo ububobere bw’amazi. Tuvuze ibyiza bikaranga, nuko ntawe gatera ngo kamurwanye cyangwa ngo kabe kamuruma. Iyo urebye abana bakina nako bagashiburisha igiti, aho bakajyanye niho kajya. Ntawe kahindukirana ngo kamurume bikaba aho hari ubwo bagateye amabuye, hari ubwo bakajombaguye, harubwo bagakomerekeje, barambirwa bakagasiga aho, bakigendera nako kakisubiria ahari amazi, kakicecekera.

Turebye uko inzoka imera, yo ni ukuyirinda irarumana. Ntawajya kuyikinisha ngo arayishiburisha igiti, abari aho bose baba bahuye n’ingorane.Yesu baramushinyaguriye bagera ubwo bamubamba ariko bibiliya iravuga ngo yari acecetse nk’uko intama icecekera imbere y’umukemuzi. Nta jambo, nta n’igikorwa cyo kurwanya abamushinyaguriraga byigeze bimubonekaho.

Muntu w’Imana!Iyo habayeho ibihe byo kurwanywa ubyifatamo ute? Aho nturumana? Usanga rwose wavuga nka Yesu uti jye ndi umunyorogoto? Cyangwa wambara kamere y’inzoka nawe ukaruma? Imana ntikwemerera gusubiza umuntu inabi yakugiriye. Ahubwo bibliya muri iravuga ngo umuntu nagutwara ikanzu umuhereze n’umwitero yigendere amahoro. Ariko ntivuga ngo uzamukomeretse! Kenshi biratugora kwihanganira abatugirira nabi, ariko Bibliya iravuga ngo mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.

Bimeze bite hamwe na ba bandi mufitanye ibibazo?wa wundi yaguhemukiye, wa wundi uhora akuvuga, wa wundi wagutukiye mu bantu? Wa wundi wagukoreye ibya mfura mbi? Mbese urumva wamubabarira? Urumva wamusabira Imana imbabazi? Cyangwa umubonye uburyo nawe wamusubiriza mu nkoko?Ndakwifuriza kugendera mw’ijambo ry’Imana.Iyo dusenga tuvuga isengesho rya Data wa twese, hari aho tugera tukavuga ngo: utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.

Niba ushaka imbabazi z’Imana babarira. Niba Atari ibyo urambara kamere y’inzoka kandi ntibikubereye. Ahubwo senga uti: Data wa twese, uzi abantu bose bambabaje, kandi byarananiye kubabarira, mpa kwambara kamere nk’iyawe umpe kubababarira,nzabone ubugingo buhoraho. Amen.

Evangeliste Kiyange Adda- Darlene