Wari uzi ibiranga umukozi w’ Imana w’ ukuri?

1 Timoteyo 3.1-7, Tito 1.5-9
Inyigisho ya Pasteur RUKUNDO Octave

Igihe abagize akanama k’ Abepisikopi (abayobozi bakuru b’itorero) bateranijwe no gusenga cyangwa indi nama, bashobora kuganira ku nsanganyamatsiko zinyuranye :

  1. Intege nke zabo (uburakari, kwifuza, gusinda, kutagira ibanga, n’ibindi.)
  2. Ibibazo byabo,
  3. Intambara bahura nazo, inzitizi zo mu buryo bw’umwuka, kugira ngo babone uko bikorereranira iyi mitwaro.

Icyitonderwa : Ntabwo ukwiye gufata igihe cyo kwiga umuyobozi mukuru w’itorero ngo umenye niba imigendere ye ijyanye n’ijambo ry’Imana.

Umukozi w’Imana ashobora kugenda ava mu muhamagaro uko iminsi ihaye indi.

2. Intego y’iri somo

Ntibikabe ko dutekereza ko ibi bitatureba

Hari impamvu ebyiri zigaragaza ko iri somo rikureba :

1. Tugomba kwifuza cyane ko abayobozi bacu bitwara neza, kuko :

  • Ubuzima bw’itorero buturuka ku buyobozi bwaryo.
  • Nta muyobozi ushobora guteza imbere itorero mu mwuka igihe nawe uyu mwuka utamurangwaho.
  • Umurimo w’Imana, imbaraga n’ubuhamya by’itorero bifatira cyane ku muyobozi waryo.
  • Imyitwarire y’itorero n’ubuyobozi bwaryo bifitanye isano ntakuka.

2. Iyi myitwarire iranga umuntu ukuze mu mwuka 

  • Niba ukeneye gukura,
  • Niba wifuza gutera imbere mu mwuka,
  • Iyi nyigisho irakureba kuko buri ngingo ikubiyemo iranga umukozi w’Imana ukuze mu kwizera nk’uko Yesu Kristo yari ameze.
  • Iyi myitwarire kandi ntikwiye kugirwa n’abayobozi gusa, ahubwo umwana w’Imana wese aho ava akagera agomba kuyigira.

3. Imyitwarire rusange 

Intumwa Pawulo avuga kuri imwe mu myitwarire rusange : « Akwiye kuba inyangamugayo ! »

  1. Imyitwarire ye igomba kuba itunganye ku buryo nta wabona aho ahera amuhinyura.
  2. « Inyangamugayo» ntibivuga ko aba ari « Intungane », ahubwo bivuga ko: « Agomba kwirinda umugayo! »
  3. Ntagomba kwikururira ibirego
  4. « Inyangamugayo» bisobanura : « Kuba arangwa n’ingeso nziza ».

Pawulo akomeza atwereka urutonde rw’imyitwarire dushobora kugabanya mu byiciro bitanu. Ibi byadufasha kumenya ukwiye kuba Umwepisikopi (umuyobozi mukuru w’itorero): (1 Timoteyo 3.1 - 5 ; Tito 1.5 - 7). 

  1. Hakurikijwe imyizerere ye 

1. Akwiye kuba akiranuka  

  1. Azi amahame shingiro yo kwizera 
  2. Yubatse ku rufatiro nyarwo kandi akiranuka
  3. Ashikamye mu kwizera
  4. Arangwa n’umuhate

2. Ashoboye kwigisha/guhugura  

Agomba kuba akuze mu mwuka kuko azakenera kwigisha abandi ndetse no kububakisha ibyo yanyuzemo.

  1. « Ashoboye kwigisha » bisobanura : « Kuba ashobora gufasha abandi ».
  2. Tito1.9 hatubwira ko umuyobozi mukuru w’itorero agomba gutsinda abamugisha impaka no guhuguza abantu inyigisho nzima.
  3. Inshingano z’umuyobozi mukuru w’itorero ni ukwigisha no gutegura ubwoko bw’Imana.

Icyitonderwa : Ntabwo umuyobozi mukuru w’itorero ari we wenyine ukwiriye kuba akuze mu byo kwizera, ahubwo abizera bose basabwe kubishishikarira nk’uko tubisoma mu Befeso 4.14-15.

  1. Hakurikijwe imikurire ye mu mwuka

1 Timoteyo 3.6 : « Agomba kuba adahindutse vuba »

  1. Izina « Umuyobozi mukuru w’itorero [ancien] » ubwaryo rigaragaza ubunararibonye, ubwenge n’igihe byamufashe kugira ngo abigereho.
  2. 1 Timoteyo 3.10 : « Bakwiriye kubanza kugeragezwa
  3. Igihe kigerageza abantu.
  4. Yakobo 1.3 kwizera kwacu kujya kugeragezwa (ibi ni ngombwa). 

Icyitonderwa: ni yo mpamvu umwizera wese akwiye kuva mu bwana agakura, kuko hari abakristo bagaragara ko ari bakuru nyamara bakiri impinja (Abaheburayo 5.12)

 « Kandi n’ubwo mwari mukwiye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiye kongera kwigishwa namwe aby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa abyo kurya bikomeye. » 

III. Hakurikijwe imyitwarire ye mu rugo rwe 

1. Akwiye kuba umugabo w’umugore umwe  

  •  Ntakwiye guharika umugore we, haba ku mugaragaro cyangwa mu ibanga 
  • Ntakwiye kuba yarasenzwe 
  • Akwiye gukunda no kubaha umugore we
  • Mbese umutima we womatanye n’uw’umugore we?

(Hari imiryango myinshi ibana ifite imyaka 10, 20, 30 cyangwa 60, ariko mu bigaragara ntibanye neza na gato)

2. Akwiye kuba utegeka neza abo mu rugo rwe 

  • Ntekereza ko urugo ari rwo rwabasha kugaragaza umuyobozi by’umwihariko
  • Ntekereza ko kandi, rimwe na rimwe byakorohera umuyobozi kuyobora itorero kuruta kuyobora urugo rwe
  • Iyo turi mu ngo, abaturanyi ni bo babasha kudutangira ubuhamya bw’imyitwarire yacu
  • Umugabo ubasha gufata neza urugo rwe aba azi inshingano ze rwose ku buryo abasha no kubikorera itorero
  • Urugo ni nk’itorero rito
  • Uburyo umugabo ayoboye itorero rye bushobora kugaragaza niba koko abasha kuyobora itorero

3. Abana be bakwiye kuba bizera
Pawulo yandikiye Tito agira ati :

« … Ibyo ni ukuvuga abagabo batariho umugayo, bafite umugore umwe, bafite abana bizera kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa indangare, Tito 1.6. »

  • Si kenshi dusanga abana b’imyaka 6 cyangwa 10 baregwa ubusambanyi !
  • Bagaragaza iyi myitwarire iyo bageze mu bwangavu/bugimbi cyangwa bamaze gukura bihagije.
  • Kenshi na kenshi, abana bacu tubagenzura iyo bamaze gukura.
  • Abandi bavuga kandi ko kugenzura abana ari ukubagenzurira mu rugo.
  • Ibi birashoboka, ariko kandi imyitwarire y’umwana ayikomora kuri wowe umubyeyi we.
  • Bamwe bavuga ko ijambo « … abana bizera » risobanurwa ngo abana bakijijwe (Tito 1.6).
  • Bakomeza bavuga ko iyo Imana iguhamariye kuba umuyobozi mukuru w’itorero iherako iha abana bawe agakiza.
  • Nyamara, si ko biri ahubwo ababyeyi bafite inshingano yo gufasha abana babo gukizwa

IV. Hakurikijwe imico ye

1. Akwiye kuba akuze mu bitekerezo

  1.  Ibi bisobanura kuba yirinda, adahubuka kandi adakabya
  2. Izi ngingo zose zerekeza ku muntu utaganzwa n’ingeso ze cyangwa udatwarwa n’ibibonetse byose.
  3. Ni umuntu udahubuka mu gufata ibyemezo, ahubwo akomeza kwirinda muri byose

2. Akwiye kuba akuze mu byemezo afata  

  1. Ni umuntu ubasha gukora ibintu mu bushishozi.
  2. Ni umuntu ushyira ibintu mu nyurabwenge, ubasha kwifashisha Ijambo ry’Imana mu gukemura ibibazo.
  3. Bamwe bavuga ko agomba kuba ari umunyakuri kandi afite ubwenge.

3. Akwiye kuba arangwa no guca bugufi

Ijambo ry’Imana muri 1 Petero 3:4 risaba abagore bafite abagabo batizera ibikurikira : « Ahubwo ube uw’imbere kandi uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana. »

  1.  Ni nako umuyobozi adakwiye kuba indwanyi cyangwa umunyaburakari.

Ariko koko si iby’igiciro kubona umuntu uca bugufi?

Ni imyitwarire ya ngombwa ku muyobozi cyangwa umushumba.

V. Hakurikijwe ubuhamya bwe

  • Umuyobozi agomba kuba afite ubuhamya bwiza mu bo ayobora
  • Aha ni ukuvuga ubuhamya no kwiyubaha nk’umukozi w’Imana.
  • Abo hanze ni abaturanyi kenshi baba badakijijwe.
  • Agomba rero kuba afite ubuhamya bumwemerera kuvuga mu izina ry’itorero rye hagati y’abatizera.
  • Mu gihe adafite ubuhamya bwiza, aba ari mu kaga ko guhora mu birego ndetse no kugwa mu mutego w’umubi (satani). 
  • Uburyo abantu babona itorero buzagaragazwa n’uburyo ariyobora
  • Uumuyobozi udashyitse ashobora kugwa mu mutego w’umwanzi maze bigakururira igitutsi ku itorero ryose.

Umwanzuro  

Ahantu habiri ushobora kumenyera ubuhamya nyabwo bw’umugabo ni mu rugo rwe no ku kazi.

Ni nayo mpamvu buri mwizera akwiye kugira ubuhamya bwiza mu maso y’abantu.

Dukwiye kandi gusengera abakozi b’Imana (bo ubwabo, umuryango wabo, imishinga yabo, ubuzima bwabo, ibyifuzo byabo ndetse n’umurimo w’Imana bakora).

Byashyizwe mu Kinyarwanda na:

Simeon Ngezahayo