Wari uzi aho imigisha yawe ihishe? Pasteur Desire Habyarimana

“Ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uri bubaze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri uyijyane uyibahe ku bwanjye no ku bwawe” (Matayo 17:27).

Biragaragara ko Petero yari mu kibazo cyo kubura umusoro ariko kuko Yesu atabura uko abigenza amwereka uko akivamo umusoro ukaboneka.

Birashoboka ko nawe Yesu hari ibibazo yagukuyemo bikomeye ntiwari kuhikura iyo atagutabara. Yesu sinzi imigisha yaguhaye uko ingana ariko nagirango nkwibutse ko ibyo utunze byose ari ku bwa Yesu no ku bwawe.

- Ibyo Imana yaguhaye kwari ukugira ngo ukorere Imana kandi n’ibibazo byawe bikemuke ariko abantu bamwe iyo bamaze kugira imigisha bakemura ibibazo byabo ntibibuka gukorera Imana. Ukwiye kubanza kwitanga wowe nk’ igitambo kizima gishimwa n’Imana hanyuma ubutunzi bwawe na bwo bugakorera Imana(Abaroma 12:1-2).

- Umusore w’umutunzi yari yaritondeye amategeko ariko aje kuri Yesu amubwira ko yagenda akagurisha ibyo afite agafasha abakene, ahitamo kureka ubwami bw’Imana aho kugirango afashe abakene. Hari abantu bazabuzwa kujya mu ijuru n’ibyo bari barahawe n’Imana kuko byabananiye kubikiranukaho.

- Yesu ntituzamubona agenda n’amaguru ariko umugabane we hari aho yatubwiye tuzawumushyirira. Muri Matayo 25:34-40, hagira hati: “Nari nshonje muramfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo kunywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika nari ndwaye muransura nari mun zu y’ imbohe muza kundeba”.

Aho niho Yesu aba kandi dukwiye kumusanga; hari abazi ko umurimo w’ Imana ari ukugira izina ryiza mu itorero, kuba ikirangirire ariko imirimo y’ Imana iruzuye n’ubwo tutayikora.

- Imana ikaguha akazi ukaba ukize ariko wajya gusenga ukavunjisha uduceri twa 5 ufite iza 5000 mu mufuka, ntube wafungurira umukene, ukagenda mu modoka wenyine, ukambara wenyine usengana n’abakene; utunze ku bwawe wibagiwe ku bwa Yesu.

- Akenshi Imana iduha umugisha idukuye mu bibazo igira ngo iduhindure umuyoboro w’imigisha ngo igere ku bandi ariko kenshi turikubira; umuririmbyi ngo jye ubwanjye n’ibyo ntunze n’iby’uwo mucunguzi.

- Nubikora ntuzakena kuko abigishwa babwiwe ko ntawasize ibye utazabishumbushwa inshuro 100. Mu gitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa 4:34, intumwa zasangiraga ibyazo nta mukene wababagamo buri wese yahabwaga icyo akennye.

- Imigisha usaba izamara iki mu bwami bw’Imana? Uzakorera iki Imana? Yesu ati: “Mubitse ubutunzi bwanyu aho butazaribwa n’ingese”.

- Igituma abantu benshi batibuka gukorera Imana ni uko aho ubutunzi bw’umuntu buri n’umutima niho uba. Niba ubugingo bwawe buri muri Kristo Yesu ubwo no gukorera Imana bizakorohera.

- Hari umutunzi umwe wibeshye ngo agiye kwagura ibigega bito yubake ibinini hanyuma abwira umutima we ngo tuza urye kuko nta kibazo uzagira. Iryo joro Imana iramubwira ngo ubugingo bwawe urabwatswe none ibyo wakoreye bizaba ibya nde? Kuko ubugingo bw’umuntu butava mu byinshi atunze.

Ariko Doruka yari azi ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, apfuye abapfakazi baramuririra arazuka kuko yakoreye Imana.

- Mu gihe Koruneriyo yasengaga, Malaika yaramubwiye ngo gusenga n’ubuntu bwawe byazamutse biba urwibutso. Ubu amasengesho y’abantu benshi ni meza ariko abuzemo kugira ubuntu; nusenga wibuke imfubyi ndetse n’abakene muturanye. Imana izaguha umugisha niwiyiriza ubusa wibuke ko hari ababuraye ubibahe Imana izaguha umugisha, amen.