Wari uzi agaciro k’ ijambo rivuga ngo:Mana mbabarira kuko ndi umunyabyaha!?

Reka mbibire ibanga. Iri jambo “ Mana mbabarira kuko ndi umunyabyaha “ nubwo rigaragara nk’iryoroshye mu kanwa ariko ngo umukoresha w’ikoro yararikoresheje arivanye ku mutima maze ngo ataha atsindishirijwe cyangwa se mu yandi magambo ngo yemewe n’Imana. Luka 18: 13 B

Abagabo babiri barimo umwe w’umufarisayo n’undi w’umukoresha w’ikoro ngo bagiye mu rusengero gusenga, ngo bahageze, umufarisayo atangira gusobanurira Imana uburyo akiranuka, yiyiriza kabiri mu cyumweru, atanga kimwe mu icumi cy’ibyo atunze n’ibindi n’ibindi… nuko ngo umukoresha w’ikoro we, icyantangaje nuko ngo yatinye no kubura amaso ye ngo arebe mu ijuru. ngo ahubwo yikubita mu gituza ati “ Mana mbabarira kuko njye ndi umunyabyaha”

Yesu kuko ariwe waciye uyu mugani, awurangiza avugako uwo waciye bugufi akemera intege nke ze, ariwe wavuye mu rusengero atsindishirijwe ndetse yemewe n’Imana! Imana itugirire neza cyane.

Iri jambo rero riratunaniye murino minsi, tunaniwe kwimenya, kandi nigihe twimenye, tunaniwe kumenya guca bugufi imbere y’Imana ngo dusabe imbabazi, kandi umuntu utazi gusaba Imana imbabazi sinzi ko kuzagera mu ijuru bizamworohera.

Maze iminsi nibaza ku mugabo witwaga sauli ariko atari Paulo, niba aruko umutima we wari waramaze kwinangira, nasanze atari azi gusaba imbabazi ahubwo yari n’indyarya , akirengagiza ko Imana ntacyo ihishwa. Igihe kimwe yahawe itegeko n’Imana ryo kujya gutera abamaleki ngo akabarimbura rwose hamwe n’ibyo batunze, nuko ngo agezeyo, aho gukora ibyo yatumwe n’Imana ngo yirobanuriramo ibintu by’igiciro ntiyabirimbura kugeza no ku Mwami wabo. Bukeye Imana imutumaho umukozi wayo, aho guhita asaba imbabazi ahubwo atangira kwishushanya ati mukozi w’Imana nashohoje ibyo Imana yantumye byose. Umukozi w’Imana aramubwira ati ariko hari ibintu numva bitamatama inyuma yawe, aho kugirango Sauli ahite asaba imbabazi atangira na none gusobanura ukuntu atariwe wabikoze kandi ko n’ababikoze ngo basigaje ibyo kujya gutambira Imana igitambo……..muri make nabwo ntiyemera icyaha kandi bimugiraho ingaruka mbi zo gucibwa ku ngoma , kuko ngo Uwiteka yari yicujije imapamvu yamwimitse ngo abe umwami wa Israel. Buriya kandi iyo aba yarasobanukiwe no gusaba imbabazi wenda Imana yari gushaka uko imugenza kundi kuko ari inyembabazi.

Mu gihe Dawidi we yari azi kwisabira Imana imbabazi akarira cyane ati Mana mbabarira ntunkureho Umwuka wawe Wera, ati erega Mana mu byaha nimo mama yambyariye agataka kugeza aho Imana imubabariye. Mwari muzi ko uku gutakamba kwa Dawidi ariko kwatumye Imana imuvugaho ngo yiboneye umuntu ufite umutima umeze nkuko ishaka! Yesu adutabare
Buriya njya numva mu bintu byiza abana banjye bagombye kumenya harimo no kumenya kwemera ikosa no kurisabira imababazi !

Muri make gucikwa cyangwa kugira intege nke ugakora icyaha bishobora kukubaho wenda utanabingambiriye ,ariko aho dutandukanira, ni uburyo tumenya kwegera Imana tukayisaba imbabazi tunayizeza ko rwose tutazongera.

Hari aho Imana ivuga ngo izadukuramo umutima ukomeye nk;ibuye iduteremo umutima woroshye nk’inyama!
Icyampa uwo mutima woroshye nk’inyama nanjye nkawuhorana kuko muri Yesaya 66:2 Uwiteka aravuga ngo” Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa imishyitsi n’ijambo ryanjye”
Ibihe byiza