Wari ukwiriye gupfa, ariko ntugipfuye ,kuko wajyaga uheka isanduku y’Uwiteka Imana!

“ Hoshi, igendere wigire Anatoti mu gikingi cyawe, kuko wari ukwiriye gupfa, ariko sindi bukwice muri iki gihe, kuko wajyaga uheka isanduku y’uwiteka Imana imbere y’umukambwe wanjye Dawidi, kandi kuko wababaranaga nawe mu byamubabaje byose” 1 Abami 2: 26

Hariho ibyo Imana yakwibukaho! Imana ishimwe cyane. Aya magambo yavuzwe na Salomo ubwo yari amaze kwima ingoma ayabwira Umutambyi Abiyatari .

Nkuko abantu bagira igihe cyo kwibuka abantu babagiriye neza, ababagiriye umumaro mu gihe runaka, ababagiriye nabi, Imana nayo ijya igira igihe cyo kwibuka!

Nasanze hari abo Imana yibukaho ibibi. Hari aho yageze ngo yibuka abantu bagiriye nabi Abisirayeri ubwo bavaga muri Egiputa, ngo kuko babimye inzira, maze itegeka ko babarimbura, hari n’abo ijya yibuka bakoze ibintu byiza maze ikabagororera. Bibiliya ijya itubwira mu gitabo cy’Abaheburayo ngo “Kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu” bivuze ngo Imana ihora izirikana ibyiza wakoze.

Abiyatari kuri we cyari igihe cyo kwicwa, cyari igihe cy’akaga ariko atabarwa nuko hari icyiza yakwibukirwaho ngo kuko yajyaga aheka isanduku y’ Uwiteka! Imana ishimwe

Njya ntangazwa na Nehemiya , icyo yakoraga cyose yajyaga ahita abwira Imana ngo ibyo nabyo izabyibuke ibimuhere ingororano! Yari aziko hari Imana izi kwitura.

Hezekiya ngo Imana yamutumyeho ko agiye gupfa ngo atunganye iby’urugo rwe nk’usezera, maze ngo yerekera ivure atangira kwibutsa Imana ibyiza yumvaga yakwibukirwaho! Kuko yumvaga bihari.

Nandika aya magambo, nakwibutsaga ko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu myiza, nanakwifuriza kongera cyangwa gukora ibintu Imana yakwibukiraho mu gihe runaka, kwubaka inzibutso washyira imbere y’Imana bibaye ngombwa, uretse ko ushobora no kutabyibuka ariko abantu bo bakabyibuka . Imana iduhane umugisha
Ibihe byiza