Wamenya Yesu Kristo ute? - Joyce Meyer

Kuki?

Kuki ndiho? Ndi nde? Nipfa bizagenda bite? Ibi ni ibibazo abantu bamaze imyaka myinshi bibaza. Kugira ngo usobanukirwe ibi, ugomba kubanza kumenya umugambi w’Imana w’agakiza ndetse ukanamenya Yesu Kristo.

Yesu Kristo ni nde? Yakoze iki?

Yesu Kristo Umwana w’Imana yaje muri iyi si, ntiyigera akora icyaha, apfa ku musaraba hanyuma azuka mu bapfuye ngo akize abantu bose ibyaha byabo. Kristo yapfiriye kugira ngo abe impongano y’ibyaha byacu. Ni uko rero, ubasha kubibabarirwa ibyaha byawe.

Kubera ko Yesu yanesheje urupfu, ubasha kubona ubugingo buhoraho — ushobora rwose kumenya ibizakubaho hanyuma y’urupfu. Ariko iyi mpano yo kubabarirwa ibyaha no guhabwa ubugingo buhoraho ntubasha kuyihabwa keretse:

Usabye imbabazi z’ibyaha byawe,
Ukizera impano y’agakiza,
Ukihana ibyaha byawe,
Ukakira Kristo mu bugingo bwawe.