Waba uzi ubwoko bw’intambara urwana?

Iyo ubajije abantu ubwoko bw’intambara barwana akenshi bagaruka ku ntambara zigaragara inyuma cyangwa ibibazo bya buri munsi. Ibi twavuga indwara zitandukanye z’umubiri, intambara hagati y’ibihugu, inzara n’ibindi bitandukanye. Ibi byose nibyo abantu bibandaho nk’inkomoko y’imibabaro yabo ya buri munsi ariko bakirengagiza intambara zikomeye abantu barwana; intambara zo mu bitekerezo.

Joyce Meyer yavuze ko umunsi ku munsi umuntu wacu w’imbere aba ahanganye n’intambara zitandukanye zitagaragarira abantu. Aha twavuga ibitekerezo bitandukanye ku buzima bwa buri munsi, gushidikanya, gukeka, ubwoba, kwiganyira n’ibindi. Ibi byose kandi bifitanye isano no guhora yibaza iby’ejo hazaza aho kuzirikana ko Yesu yavuze ati: ‘’Ntimukiganyire mutekereza ubugingo muti ejo tuzarya iki?’’( Matayo 6:25-27) akomeza abaza ikibazo cyiza ariko kandi gikomeye agira ati Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyungura umukono n’umwe?’’. Aha yashakaga kuducyaha kutiganyira ngo dushake iby’ubu buzima ahubwo dukwiye kwizera Imana tugashaka ubwami bw’Imana nk’uko yakomeje abisobanura.(Mat 6:33)

Ukurikije ibyo twavuze haruguru bishatse kuvuga ko intambara nyinshi turwana zihera mu bitekerezo. Aha ushobora guhita uvuga ko dukwiye kumenya aho twahera turwanya ibishaka kudutesha inzira y’agakiza mbere yo gushakira ku bigaragara ko Satani aturasira imyambi mu bitekerezo harimo no kutwihebesha. Izi ntambara zo mu bitekerezo nizo zibyara ibigaragara inyuma. Iyo tunaniwe kurinda ibitekerezo byacu ntibyoroshye no guhangana n’ibigaragara cyane ko icyiza ari ukumenya ko bihera mu bitekerezo mbere yo kubirwanya byamaze kugaragaza imbuto zabyo inyuma.

Hari umuntu watanze urugero ashaka kugaragaza uburyo intambara zo mu bitekerezo zishobora gusenya umuryango. Aha yagize ati: “Hari umugore witwaga Mariya n’umugabo witwaga Yohani bahoranaga umwiryane nyuma y’igihe kitari gito buri wese yifuza kuba ari we wakitwa UMUTWARE mu rugo. Ibi babihoranaga mu bitekerezo ariko ntihagire uwerura ngo abwire undi ko amubangamira. Akomeza avuga ko umwe mu bana babiri bari bafite yaje kugaragarwaho n’ingaruka z’intonganya z’ababyeyi za buri munsi ndetse ngo zimutera uburwayi bw’igifu kuko umwana atigeze abona umunezero mu rugo rw’ababyeyi beUmugore yashakaga kuba ari we wafata imyanzuro ikomeye mu rugo, kwigenga ku mafaranga n’ibindi byemezo akenshi bikwiye kuba bifatwa n’umugabo.

Ibi byatumye abana batakariza ababyeyi babo icyizere kuko babonaga batabitaho. Nyuma y’igihe kirekire uyu mugore yaje kubona ko iyi nzira yahisemo idakwiye asaba inkunga y’amasengesho muri bene se ariko nk’uko ngo yabyivugiye nta mpinduka yabonaga. Ibi byaterwaga n’uko yavugaga ibigaragara ariko ntavuge ko ari intambara amaranye iminsi zo mu bitekerezo. Iyi ntambara mbere y’uko yiyambaza abanyamasengesho yari akwiye kubanza kugenzura ibibera mu bitekerezo bye!

Kugira ngo uyu mugore agire impinduka mu buzima ndetse n’amahoro mu muryango, yagombaga kumenya imvano y’ibibazo bye. Ese ntiwaba nawe ufite ikibazo nk’icya Mariya?

Umva inama ugirwa: Urasabwa kwemera urumuri rwitwa ukuri rukaganza muri wowe. Nta handi ibi tubikura ni mu ijambo ry’Imana aho Yesu yagize ati: ’’Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri, muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura’’ ( Yohana 8:31-32).

Kandi Yesu niwe kuri dukwiye rero kwihatira kwemera akaba ari we wiharira ubuzima bwacu bwose. Ntabwo dukwiye kumubangikanya n’ikintu icyo ari cyo cyose.

Tugana ku musozo reka dusabe abantu kongera kumenya intambara ikomeye dukwiye kurwana kigabo ko ari izo mu bitekerezo Satani aturasa akatwihebesha. Bene izi ntambara iyo zitarwanijwe zigaragaza ibikorwa bibi. Ikindi ntidukwiye guheranwa n’ibibazo aho guhora tubwira Imana ko dufite ibibazo ahubwo tubwire ibibazo ko dufite Imana kandi ari Data wa twese mwiza.

Inncent KUBWIMANA/ www.agakiza.org &am...;