Waba uzi ko nawe wahamagariwe gukorera Imana?

Kuva 3&4

Uyu munsi, nifashishije ubuzima bwa Mose, nashoboye kwigamo ibintu byinshi bijyanye n’umuhamagaro wo gukorera Imana.

1. Imana ntabwo ijya ihamagara abantu basanzwe biteguye kuyikorera ahubwo ijya iteguza kandi igategura abo ihamagaye. Urebye Mose, Samweli, Yesaya, Yeremiya, Pawulo, ....urasanga bose batari biteguye gukorera Imana. Imana ibasanga niyo yabateguje kuyikorera aba ari nayo ibategura.

2. Igihe cyose umuntu agitekereza ko ashoboye umurimo w’Imana akora, aba ataragera ku rugero nyarwo rwo gukorera Imana. Mose yigeze kugira ishyaka ryo gukorera Imana ndetse anagerageza kuyikorera mu gihe yiyumvagamo ubushobozi nyamara ntabwo byakunze.

3. Gukorera Imana ntabwo ari impano ya bake. Ni inshigano buri wese afite. Twaremewe imirimo myiza muri Kristo.

4. Uwo Imana ihamagaye kuyikorera imuha n’ubushobozi bwuzuye bwo gukora. Mose yatanze impamvu zigera kuri 5 nyazo zigaragaza ko adashoboye gukorera Imana ariko byarangiye akoze neza. Ibi byatewe n’uko Imana yamuhamagaye hageze kd nawe ashyitse.

5. Igipimo cy’ubushobozi bwo gukorera Imana ntikigirwa n’abantu ahubwo gifitwe n’Imana yonyine. Ntabwo ari Mose wemeje ko igihe n’ubushobozi bwo gukora bigeze. Nta n’ubwo ari abantu bamubonyemo ubushobozi ahubwo n’Imana. Ikibabaje n’uko abantu bapimira ubushobozi bwo gukorera Imana kubyo biyiziho ubwabo cg ku bivugwa n’abantu.

Wegere umushumba wawe muvugane kubyo ugomba gukora mu Itorero ubarizwamo. Uyu ni umwaka wo gukorera Imana.
Mugire igitondo cyiza mwese. Ndabakunda.

Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr