Waba uzi inkomoko yawe?

“Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw’ubutaka,
naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru. Nk’uko uw’ubutaka ari ni ko n’ab’ubutaka bandi bari, kandi nk’uko uw’ijuru ari ni ko n’ab’ijuru bandi bari” (1 Abakorinto 15:47-48).

Mu murongo wo hejuru, ibyanditswe biravuga ku bwoko bubiri bw’abantu:

uw’ubutaka n’uw’ijuru. Umuntu w’ubutaka yaremwe mu ishusho ya Adamu wa mbere, ari we ikiremwamuntu gikomokaho. Ku rundi ruhande, umuntu w’ijuru, yaremwe mu ishusho ya Adamu wa kabiri – ari we Umwami Yesu Kristo. 1 Abakorinto 15:48 hagira hati, “Nk’uko uw’ubutaka ari ni ko n’ab’ubutaka bandi bari, kandi nk’uko uw’ijuru ari ni ko n’ab’ijuru bandi bari”

Reka dusubiremo amagambo Yesu yabwiye Nikodemu muri Yohana 3:3 (Amplified Bible):
“Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri (bushya, avuye mu ijuru), atabasha kubona (kumenya, gusobanukirwa, no kubaho iby’ ubwami bw’Imana.” Reba neza amagambo aciyeho umurongo.

Biragaragaza ko uwavutse bwa kabiri yavukiye mu ijuru, ni umuntu w’ijuru. Iki ni kintu gikomeye ku Bukristo. Ubukristo ntabwo ari idini; ni ukwigaragaza k’urukundo rw’ubumana mu muntu ku bw’itegeko ryo kwizera.

Gusobanukirwa uku kuri bizagutera imbaraga uko watura ushize amanga ko uri nka Yesu, kuko wabyawe mu ishusho ye. Yesu ni we rugero ngenderwaho ku bwoko bushya bw’umuntu w’ijuru. Abaheburayo 12:22 hagira hati, “Ahubwo mwegereye umusozi wa Siyoni n’ururembo rw’Imana ihoraho, ari rwo Yerusalemu yo mu ijuru, kandi mwegereye iteraniro ry’abamarayika batabarika, n’Itorero ry’abana b’imfura banditswe mu ijuru...” No mu Bafilipi 3:20 (Bibiliya ASV),
Intumwa Pawulo asobanura uku kuri atya, “...ubwene gihugu bwacu ni mu ijuru...”

Uyu munsi rero ufite gihamya ko igihugu cyawe ari mu ijuru; aho niho wavukiye. Ijuru ni ahantu h’ukuri hafite gahunda ifatika. Ibi nubimenya neza, uzasobanukirwa ko utari muri iyi si gusa kugira ngo wuzuzanye n’ibindi binyabuzima, ahubwo ko ari ukugira ngo usohoze umugambi w’ubumana. Ubwami bw’ijuru bufite gahunda buri gusohoza hano mu isi, kandi nawe ufitemo uruhare rwa ngombwa.

Kwatura: Mpagarariye Ubwami bw’ijuru mu buryo bwemewe n’amategeko, narahamagawe kandi ntandukanywa n’isi. Nkomoka mu ijuru; ku bw’ibyo ntabwo ngengwa n’ibintu byose birangaza ndetse bigahungabanya iyi si. Ndi uwo mu bwami bw’Imana, aho nezererwa imigisha yose n’ibyiza byose by’umurage wanjye w’ubwami.
Gucengera Ijambo 2 Abakorinto 5:20