Waba uzi impamvu ukwiye kwemerera Imana ikakuyobora yonyine?

“Nicyo gituma ukwiriye kumvira Uwiteka Imana yawe , ukitondera amategeko y’Uwiteka y’uburyo bwose, ngutegeka uyu munsi.” (Gutegeka kwa kabiri 27: 10)

Ni nde muntu wigeze ajya ku rugendo agatega moto cyangwa imodoka? Mbese iyo uteze ikinyabiziga ntureka ugutwaye akagena uburyo agutwara? Wakwifuza se nawe kuyobora ikinyabiziga baguhetsemo bityo wowe na shoferi mukayobora muri babiri? Oya. Iyo bigenze gutya umwe ashobora gukurura ajyana ibumoso undi agakurura ajyana iburyo bitewe naho abona inzira imubangukiye. Biramutse bigenze gutya kandi ; habaho kutumvikana mu kugena icyerekezo cy’inzira; bikaba bishobora kurangira habayeho impanuka.

Natwe rero niko tubayeho. Iyo tutemereye Imana ngo ituyobore muri uru rugendo rw’ubuzima bwacu ngo dukurikize amategeko yayo; umwanzi aratwoshya tukagerageza kwicira inzira mu buzima bwacu twibwira ko turi kwirwanaho; nyamara tuba dushobora kujyanwa kure y’ubushake bw’Imana tutabizi.

Umwanzi wacu “ibibazo byo mu buzima” iyo atwugarije, amajwi menshi atuzaho aba aganisha ku kwishakira ibisubizo dukoresheje ubwenge bwacu. Ngaha aho ikinyoma , kugambana ,ruswa n’ibindi byinshi bihita bihabwa intebe ngo tubone ibitubeshaho. Nyamara tukirengagiza ko ibitubeshaho bitangwa n’Imana.

“Abingiye Uwiteka, bameze nk’umusozi Siyoni utabashika kunyeganyezwa; ahubwo uhora uhamye iteka.” Umuntu uri mu Mana neza uyiringiye muri byose ntashobora guterwa ubwoba n’imibereho ye cyangwa se abo babana ngo bitume Imana ye ayikura ku mwanya w’imbere. Iyo umuntu yiringiye imiryango n’abakomeye; Imana iba yamaze gukurwa ku mwanya wa mbere. Mbese ni nde muntu wakuvugira Imana itakuvuzeho maze bikaba? Ntawe wabona.

Imana yacu ni Imana itemera kubangikanywa n’izindi mana mu buzima bw’umuntu aho buva bukagera. Byaba bimaze iki kuba wiringira Imana, ariko hari n’abandi bantu cyangwa izindi mbaraga wiringira? Ikiruta ni uko wahitamo kimwe gifite umumaro kuruta ibindi. Kandi nta gushidikanya ko Imana ariyo ibasha gutegeka byose yahabwa umwanya wa mbere.

“Mose asubiza abantu ati: ‘Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi. Uwiteka ari bubarwanirire, namwe mwicecekere.’”(Kuva 14:13-14). Aya magambo Mose yayabwiraga abisiraheri igihe babonaga ingabo za Farawo zibakurikiye kandi imbere yabo hari inyanja.

Mbega abantu barwanirirwa n’Imana ukuntu batsinda urugamba nta n’umwe ukomeretse! Mbega abantu bemereye Imana ikabayobora ukuntu bambuka inyanja banyuze ku butaka bwumutse! Ndakwifuriza kuyoborwa n’Imana muri byose. Mose yari afite ukwizera ko Imana ari umuyobozi mwiza uyobora ubuzima bw’umuntu akabuvana ahantu habi mu buretwa, mu bubata akabujyana aheza.

Dukeneye gufashwa n’Imana. Kubw’iyi mpamvu ; dukwiye kumenya ibanga riri mu gushyira Imana ku mwanya wa mbere no hejuru ya byose. Birashoboka ko Abisiraheli bari gutekereza kwirwanirira imbere ya Farawo maze bose bakahasiga ubuzima. Uku ni nako tujya twifatira icyemezo cyo kwirwanirira mu buzima bwacu tukahatakariza byinshi. Nyamara Abisiraheli bemeye kuyoborwa n’ukuboko kw’Imana kubakiza amaboko ya Farawo.

Birakwiye ko natwe uyu munsi wa none twemerera Imana ikatuyobora, ikaturwanirira , kandi n’ukuri kudashidikanywaho ko iyo tuyizeye ituneshereza tugaca ahumutse.
Murakoze.

Theogene TUYISHIMIRE @Agakiza.org