Waba uzi impamvu Imana itunyuza mw’ ishuri ryayo?

Nicyo gituma mwishima nubwo ahari mukwiye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi. Ibyo bifite umumaro wo kugaragaza agaciro ko kwizera kwanyu. « 1 Pierre 1.6-7 »

Kugira ngo ubashe kwubaka kwizera kwawe, Imana ibanza kuguha inzozi cyangwa icyifuzo ( dream), noneho ikaguhatira gufata icyemezo kubw’icyo cyifuzo. Nyuma y’ aho hakabaho igihe cyo gutegereza. Muri icyo gihe, iragukuza ikagutegurira kuzakira ibizakurikiraho.

Mose yubahaga Imana, ariko ibyo ntibyamubujije guhura n’ibibazo.
Ukuri, n’uko icyo gihe cyo gutegereza kizagukomerera kukibamo byanga byakunda.Noneho rero, kuba Imana itaretse ngo bihite biba nkuko icyifuzo cyawe kimeze, si ukubera ko Imana itakwitaho cyangwa ngo ibe yakwibagiwe. Ahubwo, ni bumwe mu buryo yakoresheje kugira ngo akomeze kwizera kwawe.

Muri icyo gihe cyo gutegereza, uzahura n’ibibazo 2 bikurikira : Ibihe ubwabyo, n’abavuga kuri ibyo bihe urimo. Ibyo byose bikora ku buzima bwawe, Imana ibyemera gutyo kuko izi ko iyo turwana n’ibibazo turushaho kuba abantu b’abanyembaraga.

Igihe Moise yahagurukanaga n’abisiraheri bagiye muri Egiputa, yagiye ahura n’ibibazo byagiye bisimburana. Icya mbere, nta mazi bari bafite, icya kabiri babuze ibiryo, yahanganye kenshi n’agatsiko k’abantu batavugaga rumwe, noneho nyuma haza inzoka zifite ubusabwe bwica. Mose yubahaga Imana ariko ibyo ntibyamubujije guhura n’ibibazo.

Amaze kwimikwa ngo abe umwami, Dawidi yamaze imyaka myinshi ahigwa na Sawuli washakaga kumwica. Mu nzozi ze, Yozefu yaje kwisanga ari umuyobozi ukomeye muri Egiputa kandi yari yarabanje kugurishwa nk’umucakara ndetse nyuma akanashyirwa mu nzu y’imbohe aregwa icyaha gikojeje isoni. Aho ngaho yahamaze imyaka myinshi, ndetse abantu bose baramwibagiwe. Ubwo ntituvuze ibibazo Nowa yahuye nabyo mu gihe yari ari kwubaka inkuge Imana yari yamutegetse kubaza mu giti cyitwa Goferu !

Bibiriya itubwira ko Mose amaze gupfa yasimbuwe na Yosuwa. Mose yayoboye ubwoko bwa Isiraheri mu butayu noneho Yosuwa nawe abwinjiza mu gihugu cy’isezerano. Mbese aho Yosuwa niwe yaba yarahawe umurimo woroshye ? Bibiriya itubwira ko abisiraheri bageze ku marembo y’i Kanani icyo gihugu gituwe n’abagabo barebare cyane ( géants) . Hari hari ibibazo ndetse no mu gihugu cy’amasezerano!

Imana ikora ibyo kugira ngo yubake kwizera kwacu ndetse n’imico yacu. Mu gihe tugeze aho byakomeye, aho twebwe tudashobora kurenga, aho twebwe ubwacu twagerageje bikanga mu nzira zose twagerageje kunyuramo, aho niho Imana itangira gukora imirimo itangaje kandi itunyuzemo. : « (…) nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi. Ibyo bifite umumaro wo kugaragaza agaciro ko kwizera kwanyu. » (1 Pierre 1.6-7 )

Dore uko ukwiye kwitwara uyu munsi :
Birashoboka ko uri mu bihe bigukomereye muri iyi minsi ! Ntucike intege, izere ko Imana ishaka kwifashisha ibyo bihe kugira ngo yongere imbaraga mu kwizera kwawe ( muscler votre foi) ! Wibuke ko byose biberaho kutuzanira ibyiza. Usenge uti : « Mana Data wa twese ! mpa imbaraga mu kwizera nk’izo wahaye abatubanjirije, kugira ngo nsohoke muri iki kigeragezo kwizera kwanjye gufite agaciro karuta akizahabu. Urakoze Data, Amen!”