Waba uzi icyo Imana yakuremeye?

Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo. Abefeso 2:10

Imana ntiyaremeye umuntu kwiyangiza no kuba imbata y’ibyaha, ahubwo twaremewe imirimo myiza muri kristo yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.

Hano muri Matayo 5:16 Yesu yaravuze ati: " Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose, abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu kugira ngo babone imirimo yanyu myiza bahereko bahimbaze so wo mu ijuru.

Muri iri jambo hari ahavuga ngo"abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu kugira ngo babone imirimo yanyu myiza baherako bahimbaze so wo mu ijuru."

Mu yandi magambo imirimo yacu ntishobora kugaragarira abantu ko ari myiza idakorewe mu mucyo, kandi uwo mucyo si umucyo w’izuba cg w’ukwezi bibiliya itubwira.

Ahubwo ni uwo dusanga mu gitabo cya Yohana 8:12: " Yesu yongera kubabwira ati: ‘ni jye mucyo w’isi. unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.

Rero imirimo ikorewe muri yesu ni yo mirimo igaragarira abantu ko ari myiza, ndetse bikanatuma bahimbaza Imana yo mu ijuru.

Kubw’ibyo rero tugomba gukora imirimo myiza muri yesu,tutitaye ku nyungu tuyifitemo cyangwa ku mashimwe y’abantu cg se no kunyiturano yayo ahubwo tukayikora nk’inshingano kandi mu rukundo.

Bibiliya iravuga ngo “uzi gukora neza ntabikore bimubere icyaha”.

Amahoro y’Imana abane namwe!

Evangelist Shema Prince.