Vietnam: Abanyeshuri b’abakirisitu biga mu ishuri rya Bibiliya I Hanoї batawe muri yombi

Vietnam ni igihugu kigaragara mo kutubahiriza ubwisanzure bw’amatorero, abanyeshuri batawe muri yombi nyuma yo kubasanga bari kwiga inyigisho za Bibiliya.

Vietnam iza ku umwanya wa 17 ku urutonde rw’isi mu bihugu bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu kuruta ibindi. Abanyeshuri biga mu ishuri rya Bibiliya i Hanoi ubwo bari mu masomo bagiye kubona babona abashinzwe umutekano binjiye bahita babata muri yombi nkuko byatangajwe na Pasiteri Nguyen.

Yagize ati: njye n’abandi twari turikumwe twagiye kubona tubona dutunguwe n’abashinzwe umutekano Hanoi ubwo twari turi mu masomo ya bibiliya. Abanyeshuri babatwara batabanye umwe umwe kugira ngo bataganira kucyo bakora nyuma yo gutabwa muri yombi. Abamisiyoneri basanzwe babafasha basabwe gutanga amande y’1000$ kugirango barekurwe, barayatanga.

Abakirisitu muri Vietnam bakunze guhura n’akarengane, ndetse n’amateka agaragaza ko imiryango y’abakirisitu yagiye itabwa muri yombi, ndetse inamburwa ubutaka n’ubuyobozi.

Abizera bo mu matorero ya gikirisitu bakunda guteranira hamwe mu mazu bakaganira ku buzima babayemo. Akarengane gakomeje kwiyongera muri Vietnam kuko Tariki 18 Ugushyingo 2016 guverinoma ya Vietnam yatoye itegeko ribangamira ubwisanzure bw’iyamamaza butumwa.

Infochretienne.com

[email protected]