Va mu bigirwamana uhure n’ Imana Rurema Dr Masengo

VA MU BIGIRWAMANA UHURE N’IMANA RUREMA

Ibyakozwe n’Intumwa 17:27 - kugira ngo bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe.

Uno munsi nazinduwe no kukurangira aho wahurira n’Imana.

Paholo ari Atenayi yatunguwe no kubona ukuntu Abanyatenayi bifuzaga guhura n’Imana. Bari barakoze ubushakashatsi bwo kubona Imana ariko birangira bayibuze. Bigira inama yo kuyiremera ubwabo. Bubaka ibigirwamana babyita Imana kugirango barebe ko bayibona bakanabana. Ikibabaje ni uko ibigirwamana bubatse bitabamaze amatsiko yo kubona Imana kugeza ubwo bubatse n’ikigirwamana cyitwa "Imana itamenywa". Uyu ni umwanzuro bagezeho bamaze kubona ko iyo bashatse itaboneka.

Paholo agezeyo, yababwirije ahereye ku mpaka z’Imana itamenywa agamije kubahuza n’Imana Rurema. Abantu bari barashakishije ubuzima bwabo bwose uburyo babona Imana bagize amatsiko yo kumwumva niko kubabwira kiriya cyanditswe.

Hari amasomo nizemo:

1) Imana ntabwo iba kure. Abashakira Imana ku misozi ya kure, abayishakira mu byumba by’amasengesho, abayishakira ahantu hatandukanye (Kibeho, Israel, Prayer mountain Uganda, Kadeshi,...) siho iba. Imana ntiba ahantu ahubwo iba mu muntu. Ubaye warayibuzemo bizakugora kuyisanga ahantu.

2) Imana nuyiburira muri wewe, nta handi uzayisanga.

3) Umutima wawe niwo uzi imibanire yawe n’Imana cyangwa ibigirwamana wubakiye. N’ubwo wabeshya abandi ko ufite Imana, ntacyo wakora ngo ubeshye umutima nama wawe. Atenayi bari barifatiye abantu ko bazi Imana nyamara imitima yabo irimo ubusa.

4) Umutima waremewe guhazwa n’Imana. Ntabwo washiramo ikigirwamana ngo utuze, unyurwe. Abatunze ibigirwamana babuze Imana. Barambukiwe.

5) Gushaka Imana hanze ariko mu mitima hakiba inyubako z’ibigirwamana n’uguhuzagurika, n’ugukabakaba. Ni bumwe mu bujiji n’ubuhumyi bukomeye.

6) Igihe cyose umuntu agitunze ibigirwamana, Imana iba "itamenywa" muri we. Ijwi ryayo riba ingume. Benshi ntibacumva ijwi ryayo. Bajya bajijisha bagaza n’ababana n’Imana ariko ibyishimo byayo ntabibabamo, amahoro yayo ntayo bafite, urubanza rwayo rubahoramo.

Va mu bigirwamana ubone Imana nyamana. Ntabwo iri kure yawe.

Mugire umunsi mwiza.

Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr