VA MU IDINI WINJIRE MU ITORERO Issa Noël KALINIJABO

Idini ni ibintu byose umuntu yimakaza cyangwa se ashyira imbere bigatuma aba mu buzima busa nkaho ari ubw’Imana ariko akaba adahinduka, idini ni ukuba mu bintu by’abarokore ariko utarihana ibyaha ubamo, idini ni ukuba mu by’Imana ku munwa, ariko umutima utarahura n’Imana utarasobanukirwa ubunini n’igitinyiro cy’Imana isumba byose, izi byose kandi iberahose icyarimwe.

Itorero ni umuntu wese uhamanya n’umutima we ko abarizwa mu mukumbi w’Imana kandi ukora neza uko Umwami Mana ashaka uwamaze guhura mu mutima n’Imana rurema kandi akitondera Ijambo ryayo kuruta ibindi bintu byose , uyu aba abarizwa mu itorero ritagaragarira amaso ya rubanda (eglise invisible) niyo yaba aba mu idini (nkwibutsa ko insengero tubona tugana ari amadini atari amatorero ,icyakora byaba ari amatorero ariko kandi muri yo niho harimo Itorero rya Kristo ritagaragara ariwe mugeni urikurimbishwa mu minsi isa n’iyi hariho uruvangavange rw’idini n’itorero) uzamubwirwa n’ingeso ze imbuto yera aho bishoboka n’aho bidashoboka kuko ntawushimwa na bose na Yesu Kristo bamwise Belizebuli umukuru w’abadayimoni kandi ariwe wari waraje gukuraho ibyaha byabari mu isi (Matayo 10:25).

Mu isi ya none amatorero amwe na amwe ku isi yuzuye abanyamadini kuruta abanyetorero kuko bakora cyane bakanubaha bigengesera imihango y’idini kurusha icyo Umwami Yesu Kristo abasaba ingero: kwitabira cyane amasengesho y’itorero kuruta kwitegurira ayawe ugasanga nta gihe wafata cyo kwiherera n’Imana ngo usenge ahubwo uha agaciro cyane bene ayo amasengesho kandi nabwo ari ku gitsure kugira ngo bakubone barunaka,…kurwana cyane no gushaka umwenda wo kujyana mu materaniro ku cyumweru kugira ngo babone ko waguze akenda gashya, kwambarira abantu,..nanone iyo urebye imikorere yabo usanga isa ni y’abapagani kuko ntaho baba bataniye mu mibiganiro, mu mitekerereze, mu migambi bateganya (plan), mu byifuzo,… Muri iki gihe abarokore benshi usanga basize benewabo, abaturanyi badakijijwe imyaka igashira indi igataha ariko ntawababwira inkuru nziza y’agakiza, abenshi bazi ko kubwiriza ari ibya pasteri n’abandi basutsweho amavuta icyo gihe rero baba bakibaswe n’imitekerereze y’idini kuruta ishingano na misiyo y’itorero rya Kiristo (Matayo 28:19).

Usanga abandi bakitinya , Intumwa Pawulo wahoze yitwa Sawuli agitangira kuvuga ubutumwa bamwe bakomeje kumwita umunyedini uwarenganyaga intumwa akica n’abahanuzi kuko kubanza kubyakira byaragoranye cyane ariko kandi Umwuka w’’Imana wari muri we wakomeje kugenda ugaragaza imbaraga zo guhindurira abantu kuri Kristo bityo abari bazi amateka ye batangira kugenda babona ko Atari kubwe ahubwo ari kubw’Imana isumba byose atandukana n’idini yabo gakondo y’abayuda (Abagalatiya 1:13) agenda asatira kuba umwe mu mikumbi igize itorero rya Kristo ndetse agira n’uruhare mu kubwiriza amatorero menshi yo muri Aziya maze benshi barakizwa bakira imbaraga z’Umwuka wera.

Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye , ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu Kuri, kuko Data ashaka ko bene abo aribo bamusenga Imana ni Umwuka n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri (Yohana 4:23-24) Iki ni igihe cyiza cyo kugira ngo umenye ko idini atariryo rizakujyana mu ijuru ahubwo n’imwe mu nzira nziza zo kugira ngo wicaremo utegereze kuza ku Mukiza ariko kandi Umenye ko Yesu Kristo arenze idini kandi niwe mutwe w’itorero (Abefeso 5:23). Ese umutima wawe uri mu idini cyangwa uri mu itorero

Issa Noël KALINIJABO