Uziko utakiri uwawe ngo wigenge! Alice

“Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge. Kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana” 1 Abakorinto 6:19-20
“You are not your own, (You do not belong to yourselves) 20 for you were bought with a price. So glorify God in your body. Corinthians 6:19-20

“Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo. “ 1 Petero 4:3

Ntukemerewe kwikorera ibyo wishakiye !!!!

Mbere yo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe wari wemerewe gukora ibyo wishakiye, ukarya ibyo ushaka, ukambara uko ushaka, ukajya aho ushaka, ugataha cyagwa ukarara, ukavuga ibyo ushaka, ugatemberana n’uwo ushaka ariko igihe wagurwagwa, byarahindutse kuburyo niyo ushatse kubaho nkuko wabagaho mbere wangiza byinshi.

Muri Ezekiyeli 47:1-5, Ezekiyeli yagiye mu iyerekwa abona hari aho amazi y’ubugingo agera umuntu , akaba atakibasha kwikorera ibyo yishakiye, uko yiboneye. Bwa mbere amazi akigera mu bugombambari byari bimworoheye, ubwa kabiri amazi akigera mu mavi byari bimworoheye , ubwa gatatu akigera mu rukenyerero byari byoroshye . Hageze aho amazi yabaye mesnhi cyane aho atari akibasha kwambuka bimworoheye , atakigenga … Ngaho aho nifuza ko twagera mu buryo bw’Umwuka. Aho tuzasigara tuyoborwa kandi twumvira Umwuka Wera muri byose .

Hari igihe umuntu yibaza impamvu abandi bantu bemerewe kubaho mu buzima runaka, ariko we akaba atabyemerewe…. . Hari n’igihe uzahura n’abakubwirako ukabya ariko ujye ubasubizako impamvu y’ibyo byose aruko utakiri uwawe ngo wigenge, ko waguzwe amaraso y’igiciro cyinshi.
Imana idusobanurire rino jambo
Ibihe byiza.

Alice Rugerindinda