Uziko Yesu yavutse hashize imyaka 400 Imana yararetse kuvugana n’Abisirayeli?

Kuva Abisirayeli bava muri Egiputa Imana yabahaye amategeko bazitondera, ariko bayicaga ku manywa na n’ijoro, rimwe na rimwe ikabahanisha kujyanwaho iminyago, bake muri bo bagahindukirira Imana, ikabagarura ku bw’ imbabazi zayo zingana.

Igihe Yesu yavutsemo, hari hashize imyaka hafi 400 nta jwi ry’ Imana, nta buhanuzi, nta n’ yerekwa.
Nubwo byari bimeze bityo, Imana yabanaga n’umuntu ku giti cye, bitari muri rusange, aha niho tubona ko umukozi w’ Imana Simeyoni yari agifite umubano wihariye n’ Imana.

Dore zimwe mu ndangagaciro zatumye Imana imwereka icyo yaranyotewe:

1. Yari umukiranutsi
( Ese tubayeho ubuzima bwo gukiranuka)?

2. Yaritondaga
( Mu gufata ibyemezo turitonda? Iyi nzira ijya mu ijuru yuzuyemo imitego ya satani, isi, n’umubiri! Turamutse tutitonze abenshi bayigwamo)!

3. Yategerezaga ihumure ry’Abisirayeli
( Simeyoni ntabwo yizirikanaga ahubwo yari ababajwe n’uko Abisirayeli badafite agakiza, ese twe tubabazwa n’ ibyaha bikorwa cyangwa ibyo dusaba Imana n’ibirebana n’imibereho yacu gusa)?

4. Umwuka Wera yari muri we.
( Wari uziko umuntu udafite Umwuka Wera aba ayoborwa na kamere? Tudasabye imbaraga z’ Umwuka ntabwo tuzabasha kwera imbuto z’ Umwuka).

5. Yari yarahanuriwe n’Umwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo w’Umwami Imana. ( Burya amasezerano y’ Imana aradukomeza mu nzira ijya mu ijuru, ariko iyo ubitse amasezerano mazima, nyamara Bible yose yuzuye amasezerano yacu igisigaye nukuyizera no kuyahindura ubuzima bwacu.

6. Ajyanwa n’Umwuka mu rusengero
( Yayoborwaga n’ Umwuka akawumvira).

7. Simiyoni ahanurira Mariya ibizamubaho ku bw’ imibabaro Yesu azagira:
abaha impundu abwira nyina Mariya ati “Dore uyu ashyiriweho kugira ngo benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke, abe n’ikimenyetso kigirwa impaka.

Nifuje gusoza ngusaba kubaka indangagaciro nzima zatuma impanda izavuga ukayumva, n’ubwo hari ibyaha bikorwa n’abitwa abantu b’ Imana wowe wirinde muri byose , urinde umutima wawe kuruta ibindi byose, kugira ngo ukomeze kugira ubugingo buzima, kandi ubwo Yesu azagaruka uzabe muri bake bazamubona, cyane ko abahamagawe ari benshi ariko abatoranyijwe bakaba bake amen.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984 dusengera ibyifuzo by’abantu ku buntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Agakiza family tubifurije Noheli nziza n’Umwaka Mushya wa 2017
Pastor [email protected]