Uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha _UWIZEYE Emérence

Benedata ndabaramukije mu izina rya Yesu Umwami wacu.
Nitwa UWIZEYE Emérence, nsengera muri Zion Temple/ Headquarter, Nagiriwe ubuntu bwo kubaganiriza ijambo ry’Imana uyu mwanya. Imana ishimwe ko yantekerejeho, kandi namwe mugiye kuryumva mbasabiye umugisha.

Ijambo ry’Imana: Yakobo 4:17Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha”.

Iri jambo,ririsobanuye cyane, riri mu kinyarwanda cyoroheje, ndibwira ko cyumvikana kuri buri wese. Ariko nifuje ko twisuzuma nk’abana b’Imana duhuje urugendo rujya mw’ijuru, tukareba uko bitumereye.

Gukora bivuga iki? :

Hakora abantu bazima bariho. Bene abo, baratekereza mu mutwe, bakamenya ibikenewe, barangiza bagahaguruka bakagira icyo babikoraho. Amen. Umuntu ubana n’ubumuga ubasha gutekereza, uwo nawe arakora. Ashobora gutanga inama niba nta ngingo afite zimwemerera guhaguruka cyangwa kugira ibyo akoresha amaboko ye.
Umutwe we,wakora byinshi kandi byiza. Umuntu wahindutse umurambo, wagiye ahacecekerwa, uwo ntacyo aba agitegerejwe ho rwose, ahubwo aratega agakorerwa byose, akikorerwa ku bitugu, akajyanwa aho adahisemo, mbese nta cyo isi iba imutegerejemo biba byarangiye.

Noneho rero, muri kwa gukora, abazima bakiriho, Imana yashyize imbere yabo inzira ebyiri, bifitemo ubushobozi bwo gukora neza cyangwa bwo gukora nabi. Ntawe ukubuza, cyokoze usarura ukiri mw’isi, bitewe nyine n’uko wakoze.

Birakwiye ko nk’abantu biyemeje gukurikira Kirisito, twigana gukora neza kuko nta teka ducirwaho iyo tubigenje dutyo. Ariko noneho, twebwe twahisemo kuyoborwa na Bibiliya, ntibikiri amahitamo gusa, dore ijambo dusomye ritwemeje ko niba ubizi ntubikore bikubereye icyaha

Tubigize dute rero? :

Nta kindi nyine, tuve mu byaha niho ijuru rizatwita injijuke. Naho kwirirwa twivuruguta hanyuma ku mazina yacu tukuzuzaho inzego (Grades /Titles za Dr, Col, Apotre...ndabona nta kamaro!

Bakundwa mu Mwami, uyu mwanya Umwuka w’Imana aradusaba gukora neza uko tubizi kose, atari ibice bice. Kera nigeze kuba ndimo gusasa igitanda, nsasa bisanzwe, ndangije iri jambo ringaruka mo ngo Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha, Numva n’ubwo uwareba yabona nashashe rwose, ariko kuko nzi gusasa modèle nziza, numvise Umwuka wera angaye kuko nkoze ibisanzwe, nyamara sinkoze Byiza cyane kandi nzi kubikora!

Umukuru w’Igihugu cyacu, ahora adukangurira kunoza umurimo. Ubyumva ute se wowe Mweneda? Ntafite se ishingiro? Singiri turarisomye? Mwibaze u Rwanda rubonetse mo abantu 100,000 bakora neza banoza umurimo. Ingaruka zabyo nziza ntizatinda kuboneka rwose.

Ngaruke ku gukora. Ese urakora? Cyangwa urakorerwa? Isuzume. Mu rugo rwawe cyangwa iwanyu ubarwa mu bakora? Mu mudugudu utuyemo? Ese ukora umuganda? Witabira gahunda za leta? Mu itorero uteraniramo? Imana idufashe cyane.

Bamwe bagiye bahitamo Gukora neza Muri Bibiliya Imana irabishimira

  • Tabita yahisemo urudodo n’urushinge, (Ibyak 9:36) Izina rye ryaranditswe kubera urudodo n’urushinge yafashe akabikoresha neza, ntuze kumbwira ngo njyewe nabuze akazi. Ushaka gukora neza ntabura akazi, ndetse nta nubwo agasaba, Intore yishaka mo ibisubizo. Byatumye azurwa kuko, Yakoze neza mu bushobozi bwe bucye cyane.
  • Petero ku nyanja, yahebye, ababaye,mbyite ko yari yahombye yakoreye ubusa, yatanze ubwato bwe,Yesu avuga ubutumwa bwiza. Nyuma yo guheba agororerwa amafi menshi ku manywa habona bitari bisanzwe (Luka 5: 1-7) Uyu mbona yari umukire kuko na nubu inyuma y’imyaka irenga ibihumbi bibiri,benshi nta bwato tugira. Kuko we yabutunze kera rero,ntumbwire ngo ngewe si ndi mu rwego rw’abaha ibyange Imana n’ubundi aho ntuye ubuzima Burahenze bumeze nabi. Yego bimeze nabi ariko igisubizo si ukudakora ahubwo ni ugukora aho byakuyobeye maze Imana ikironkera kuko navutse yitwa Jehovah Jireh...Amina
  • Umupfakazi watuye udufaranga dukeya,yarushije bose bari bari aho, kuko ntiyaheranwe n’agahinda,yiyemeje gukora neza yari ashoboye ku gihe cye, na bugingo n’ubu aracyavugwa! (Mar 12: 41-44) Ese wowe uvugwa ute? Urutonde rw’abakoze sinarurangiza ni rurerure nawe ishyirireho abawe. Imirimo ni myinshi kwa Data. Hari isaba amasengesho, isaba mu mutwe, isaba amaboko, isaba imbaraga, isaba amafaranga, isaba kugwa neza ukagira umutima mwiza...ni byinshi.

Ndabizi urayikora, abandi muri abashumba Imana ibahe umugisha, muraririmba murakoze cyane, uri umudiyakoni rwose ni byiza, ukubura urusengero wagize neza! Ariko, ndumva ari ngombwa kukubwira ngo ongera ibihe byawe byo gukora neza.

Nshoje mbibutsa ko uzi gukora neza ntabikore bimubereye icyaha! Mbere ntiwari ubizi,uyu mwanya urabimenye, injira mu bakozi, sohoka mu bakorerwa ni habi nshuti, Umwuka Wera yiteguye gufasha buri wese kumenya icyo yakora neza ngo intama zazimiye zigarurwe mu rwuri.

Yesu abahe umugisha. UWIZEYE Emérence