Uwiteka wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa, Mwami ninde wazahagarara adatsinzwe?

“SI TU GARDAIS LE SOUVENIR DES INIQUITES, ETERNEL SEIGNEUR, QUI POURRAIT SUBSISTER! Psaumes 130:3”

Hari Bibiliya yise iyi Zaburi ngo ni isengesho ryo gusaba imbabazi “ Uhoraho Nyagasani, ninde warokoka, ninde warokoka ukomeje kuzirikana ibicumuro byacu?

Reka iki kibazo nkibaze, nawe ukibaze! Mbese koko Imana igiye kuzirikana cyangwa guhora yibuka bya bicumuro byacu mbese ninde warokoka! Zaburi 130 : 3

Igisubizo cyari ngo “ Ni wowe ubabarira ibyaha nicyo gituma ukwiye kubahwa” Zaburi 130 :4
Ushimwe Mana kuko Uri Imana ibabarira gukiranirwa kwacu. Igihe kimwe twarikumwe n’abantu dusenga, nuko uwari uyoboye gahunda aradusaba ngo, buri muntu yubike umutwe atekereze, maze narangiza, avuge ikintu kimwe gusa mubyo akundira Imana! Bamwe mubo twari kumwe bati “ Nyikundira ko yumva amasengesho, nyikundira ko yihangana, nyikundira ko ibabarana natwe….. ariko muri ibyo byose njye numva kuri njye icyari gikomeye cyari ukuntu ari Imana ibabarira gukiranirwa kwacu!! Imana ishimwe

Abana b’abantu twe niyo tubabariye turabika mu mutima, tukajya duhora twibuka ibitaragenze neza nubwo tuvuga ko twababariye, ariko icyo nicyo kigaragaza ko turi abantu koko, ariko Imana yo ngo iyo ikubabariye ntiyongera kubyibuka.

Njya nibuka igihe nakiraga Yesu, habuze gato nkabireka kandi icyari gitumye mbireka nuko ntiyumvishaga ukuntu nzajya mpora imbere y’Imana nsaba imbabazi, nkumva izageraho ikandambirwa kuko numvaga nanjye ndiyo ( ndi Imana) ntahora muri ibyo ngo umuntu ajye ahora aza asubiramo ibintu bimwe!!!! Ariko ni Imana ibabarira gukiranirwa kwacu .Amen

Aho nsengera, iyo Umwigisha amaze kubwiriza, kwigisha, abaza niba nta muntu wumva watsinzwe n’urubanza ngo ahaguruke bamusengere, cyangwa bamusabire Imana imbabazi, nanjye rero uko babaga bigishije numvaga ndi umuntu ukwiriye kugirirwa neza n’Imana nuko ngahaguruka bakansengera!

Ndashima Imana yanyihanganiye kugeza uyu munsi , kuba nkibirimo ni uko yagiye imbabarira nacumuye, ikanyihanganira ntakwiriye. Naratangaye ntekereje kuri iriya ndirimbo ivuga ngo Uwiteka Umucamanza iyo ambonyeho amaraso ntaba akinciriye urubanza rubi ngo ahubwo anyita ukiranutse. Fatanya nanjye kwibuka inshuro nyinshi wagiye ucumura Imana ikakubabarira itagushyize ku karubanda, nta ncyuro ishyizeho maze ufatanye nanjye kuyishimira no kongera kuyisezeranya kutazayivaho.
Ibihe byiza.