Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo

Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo ; uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi…” (Gutegeka Kwa Kabiri 28:13).

Abantu bamwe birabababaza iyo bumva badakunzwe cyangwa badashimwa
n’abandi. Ibi ni ukubera ko kunezerwa kwabo baba bagushingira ku bandi,
maze bahura n’abantu basa n’abatabitayeho bakumva barashwanyaguritse.
Izo si zo nzozi z’Imana ku bizera. Aho gutegereza abantu ngo bakwiteho,
Ishaka ko aba ari wowe wita ku bandi. Ubwo nibwo buryo bwo gutekereza ;
ntugategereze abantu ngo bakwiteho. Ahubwo ujye ubaho uhagaze ku ruhande
rw’abahesha abandi umugisha, ushakishe abantu bakeneye gukundwa no
kwitabwaho.

Ugomba kwibona nk’ukuboko kurambuye kw’Imana ngo guheshe isi yawe
umugisha. Imana yabwiye Aburahamu iti : “Nzaguhindura ubwoko bukomeye,
nzaguha umugisha (wo kwaguka gukomeye mu butoni), nzogeza izina ryawe,
uzabe umugisha (utanga ibyiza mu bandi)” (Itangiriro 12:2). Uri imbuto
ya Aburahamu, kandi wahamagariwe gukwirakwiza ibyiza mu bandi. Niwiga
kwibona utyo, umunezero wawe n’ibyishimo ntabwo bizashingira ku bandi,
ahubwo bizajya bivubuka muri wowe imbere byizane : “Ariko rero imbuto
z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira
neza, n’ingeso nziza no kwizera” (Abagalatiya 5:22).

Ishimire kugaragariza abandi urukundo nk’urwo wifuza kubona.
Nugaragaza urukundo, nawe uzakira urukundo. Bibiliya iravuga iti
“Ntimuyobe : Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo
azasarura” (Abagalatiya 6:7). Nubiba imbuto y’urukundo kubwinshi, nta
kabuza uzasarura umusaruro w’urukundo mu bandi ku rugero rwinshi. Kandi
icyiza muri byo, iyo ubibye urukundo ku bwinshi, ni uko utakira urukundo
ruvuye kubo warugaragarije gusa, ahubwo no ku bandi bantu utigeze
umenya mbere.

Isengesho

Data mwiza, urakoze kugaragariza urukundo rwawe isi yanjye none. Uyu
munsi ndahagarara mu mwanya w’akarusho, nanga gutegerereza urukundo
rwanjye n’umwuzuro ku bandi, ahubwo ntanga mu mudendezo urukundo
rw’Imana rwasheshwe mu mutima wanjye, mu Izina rya Yesu.

Amen.

Gucengera Ijambo :

Matayo 5:13-16

Izindi nyigisho, ubuhamya, indirimbo, dusure kuri www.ubugingo.com
Murahasanga inyigisho nyinshi mushobora kumva, gusoma no kureba.
Mushobora kandi kutugezaho inyigisho, ubuhamya, indirimbo na gahunda
z’itorero tukazisakaza ku buntu !

Imana ibahe umugisha !