Uwiteka areba inzira zawe, kandi ibyawe ntago abyirengagiza.

Yewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti “Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza”? Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka. Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga. Abasore b’imigenda bazacogora baruhe, n’abasore bazagwa rwose. Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora (Yesaya 40:27- 31).

Ijambo ry’Imana ni ukuri kandi Imana nyir’ijambo ni iyo kwizerwa, ibyo yavuze no kubikora izabikora ( kubara 23:19). Ibyo amaso yacu yabonye ndetse ibyo amatwi yacu yumvise Imana yakoreye abandi, ni ubihamya by’imbaraga no gukiranuka kwayo. Iyo witegereje mubuzima bwacu, hari igihe usanga ibibazo, intambara, ubushomeri, amarira n’ubukene byose bifatanije byizengurutsa ku muntu, kimwe gisimbura ikindi, bitewe rero n’uburemere bigira kuri twe tukabibona ko ahari ari igihano, gutereranwa cyangwa se kutitabwaho n’Imana, Usanga rero ku muntu ugeze muri iki gihe, satani nawe atabamujya kure cyane, kuko usanga mu matwi ye hataburamo amajwi y’urudaca amuca intege ndetse amusubiza inyuma, yose akaza agamije guhagarika cyangwa guca umubano yari afitanye n’Imana.

Ibinyujije mu muhanuzi wayo Yesaya, Imana yatwibukije urukundo idukunda, itwibutsa kandi ko ihora itwitayeho, ntirambirwa no guhora yumva amajwi yacu, kuyitabaza buri gihe tuyisunga, ndetse ntago yinubira gutaka kwacu, ahubwo yiteguye gusubiza amasengesho yacu yose, nibyo koko urugarijwe ariko humura irabisobanukiwe cyane ko ibihe urimo bitakoroheye gusa ikiza kurutaho ikuri hafi pee, kdi yiteguye kukongerera imbaraga kugeza urangije urugamba uriho, icyo igusaba ariko ni uko udakwiye kwitotomba ngo uyishyireho urubanza, oya ongera wibuke gukiranuka kwayo kuva iyi si yaremwa, Niyo yatabaye ab’ Isilayeli ibakura mu buretwa muri egiputa aho bakubitwaga bakanakoreshwa imirimo y’uburetwa, ibakirisha amaboko atangaje, nawe se ibaze aho inyanja itandukana mo kabiri! Iyi mana ni ukuri ni iyo kwizerwa.

Mwene data nshuti, nagirango muri aka kanya dufatanyirize hamwe kuzamura kwizera kwacu, birakwiye ko tugirira Imana yacu icyizere, ni umubyeyi wacu, ikwitayeho kandi yumva gusenga kwawe, ikuri hafi cyane kurusha imyambaro wambara, icyo usabwa ni kimwe gusa ni ugukiranuka ukareka icyaha kuko amasengesho avanze n’ibyaha ni ikizira ku Mana ahasigaye,ugume mu Mana n’amagambo y’Imana agume muri wowe nyuma usabe icyo ushaka cyose n’aho byatinda Imana izabikora (Yohana 15:7)