Usobanukiwe n’ umutwe ukurira uruhande rumwe bita migraine?

“Abantu benshi bakunze kugira ikibazo cyo kuribwa umutwe kandi bakakigira mu buryo butandukanye. Hari abavuga ko baribwa umutwe wose hakaba n’abavuga ko ubarira mu musaya umwe kandi ugakunda kugaruka cyane.”


Mu gushakisha uburyo uyu mutwe wakoroha, hari abo usanga baguze ibinini muri farumasi bavuga ko ari iby’umutwe wenda batazi n’icyawubateye, hari n’abandi bihutira kwisukaho amazi mu mutwe ngo barebe ko bakoroherwa.

Dr Sanctus Musafiri wo ku bitaro bya kaminuza nkuru y’u Rwanda-CHUB, avuga ko kuribwa umutwe bikomoka ku bintu byinshi bitandukanye. Kuribwa umutwe bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara yindi ufite mu mubiri wawe cyangwa se ibindi bibazo wahuye nabyo.

Indwara nyinshi zifata umubiri ngo zikunze gutera n’uburibwe bw’umutwe. Umutwe kandi ushobora guterwa n’umunaniro, ibibazo byinshi, akazi kenshi, izuba n’ibindi byinshi binaniza ubwonko.

Ariko nanone kandi Dr Musafiri avuga ko umuntu ashobora kuribwa umutwe ari indwara y’umutwe isanzwe yamufashe.

N’ubwo ngo utavuga ko ari amoko y’indwara y’umutwe, hari uburyo bubiri umuntu ashobora kurwamo umutwe. Umutwe ukurira impande zose, ni ukuvuga umutwe wose ukakurya ndetse n’umutwe ukurira iruhande rumwe[mu musaya w’uruhande rumwe.], biga Migraine mu rurimi rw’igifaransa.

Ese uyu mutwe ukurira mu ruhande rumwe - Migraine- utandukanirahe n’ukurira hose?

Umutwe ukurira hose uterwa n’ibintu bitandukanye kimwe n’uko ushobora kuba ikimenyetso cy’indi ndwara ufite mu mubiri wawe.

Ibi ariko ntibyatuma uvuga ko umutwe ukurira iruhande rumwe udashobora kuba ikimenyetso cy’indwara ufite kuko ushobora kukurya bitewe yenda n’ikibyimba urwaye kuri urwo ruhande rw’umutwe cyangwa se indi ndwara yagufashe muri urwo ruhande.

Ibimenyetso by’umutwe ukurira uruhande rumwe

Umutwe ukurira iruhande rumwe ukunze kuba ukase cyane, uza utunguranye kandi ukakurya igihe gito ubundi ugakira. Ushobora kukurya unafatamyije n’ijisho rimwe ryo muri urwo ruhande rikaba ryazana amarira.

Ushobora kumara iminota mike, amasaha se cyangwa iminsi mike. Hari ngo n’ushobora kuwumarana amezi nk’atatu. Ibi byose ariko biterwa n’imiterere y’umubiri w’umuntu.


Abahanga mu by’indwara y’umutwe bavuga ko igitera migraine kitazwi neza. Ariko bakanavuga ko uturuka ku ihindagurika ry’utunyangingo two mu maraso yo mu mitsi ijyana amaraso mu bwonko.

Ukunze kwibasira cyane abagore kuruta abagabo. Ariko na none, abahanga mu by’indwara y’umutwe bavuga ko 25% by’abagore na 8% by’abagabo bahura n’ubu bwoko bw’umutwe byibura inshuro imwe mu buzima bwabo.

Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko urwaye uyu mutwe ufata uruhande rumwe ni ibi bikurikira:

  • Uburibwe bw’ubutwe uruhande rumwe
  • Umunaniro mwinshi no kwinanura
  • Kugira isesemi
  • Kuruka (biterwa n’imiterere y’umubiri wawe)
  • Kumva ureba ibikezikezi mu maso( kureba ikintu cyangwa umuntu ntubone neza ahubwo hari ibintu utazi byiruka mu maso yawe bikubuza kubona neza)
  • Kumva udasha urusaku
  • Kumva udasha urumuri mu maso yawe
  • Ku muntu ugaragaza ikimenyetso byo kwanga urusaku, ngo iyo abantu basakuza cyangwa se moto ihinda, aba yumva umutwe wenda gusaduka.

Naho iyo abonye nk’itara rimumurika mu maso, ahita yumva asa n’uhumye adakeneye urumuri.

Kwayura cyane no kwinanura nabyo bishobora kuba mu bimenyetso by’uwo mutwe.

Ibi bimenyetso bishobora kuza mu bihe bitandukanye ariko bikurikiranye.

Hari umuntu ushobora kurwara umutwe w’uruhande rumwe buri munsi ariko wamufata nyuma y’amasaha make ugakira akagira agahenge, ukaza kongera ukagaruka bityo bityo bityooo!

Hari noneho n’abatabona ako gahenge ugakomeza ukamuryaaa!. Ibi bituma hari bamwe bahitamo kujya kwiryamira kugira ngo barebe ko byacururuka.

Reka yenda dufate urugero rw’uko bishobora gukurikirana cyane cyane ku bantu uyu mutwe w’uruhande rumwe ukunze gukarira:

Ushobora gutangira wumva umutwe ukurya, hakaza gukurikiraho isesemi, nyuma y’isesemi ugatangira kuruka. Ibi nabyo bikurikirwa no kumva udashaka urumuri mu maso yawe, nanone ukumva ntushaka abakuvugira iruhande kuko bituma umutwe urushaho kukurya, noneho ukaza gutandira no kubona ibikezikezi mu maso yawe.

Ubwoko bw’umutwe umeze gutya bushobora no kugufata kuva mu bwana bwawe cyangwa se ugeze mu gihe cy’ubugimbi/ubwangavu kimwe n’uko ushobora kugufata ukuze.

N’ubwo indwara y’umutwe abantu batayifata nk’ikintu gikomeye, ikunze kwicira abantu akazi ndetse n’izindi gahunda zose yari afite. Ku bakozi bo hari igihe bashana ™abakoresha babo bitewe n’uko atabashije gutunganya ibyo yari yamusabye gukora nyamara yabonaga nta cyo arwaye kuko umutwe waje mu kanya gato.

Inama ku muntu ufashwe n’umutwe

Dr Musafiri avuga ko indwara y’umutwe ivurwa igakira. Umutwe watewe n’indwara runaka, ubwo ni ukuvura iyo ndwara ariko yenda ngo bakaba baguha n’imiti ikugabanyiriza uburibwe bw’umutwe kugeza iyo ndwara yawuteraga ikize.

Ku mutwe w’uruhande rumwe -Migraire- hari imiti yabugenewe iwuvura itangwa n’abaganga.

Niba ujya uhura n’ikibazo cy’umutwe w’uruhande rumwe nta kindi ukwiye gukora usibye kujya kwa muganga.

Hari abahita bagura ibinini by’umutwe ariko ibi umenyeko ari ukwivura magendu.

Hari kandi n’abantu bisuka amazi mu mutwe kugira ngo bumve borohewe. Dr. Musafiri avuga ko uyu atari umuti wakuvura umutwe.

Niba ariko ukunda kugira ikibazo cy’umutwe na none, ushobora kuba uterwa n’ikindi kibazo cyihariye ufite mu mubiri.

Akomeza avuga ko iyo bagiye kuvura umuntu umutwe bakunze kumwohereza ku muganga w’amaso kuko amaso nayo akunze gutera umutwe.

Ubusanzwe iyo ufashe n’indwara ujya kwa muganga. Inama nakugira rero niba uhura n’ikibazo cy’umutwe cyangwa se nuzahura na cyo, ni ukwihutira kureba muganga aho gukoresha uburyo bwawe ubwo ari bwo bwose wivura.

Igitondo.com