Ushaka kunezeza Imana?

Kamere y’icyaha ni inyantege nke cyane mu byo kwizera ariko mu gukora ibyaha ikaba inyembaraga, kugira ngo unezeze Uwiteka nuko ureka iyo kamere,ukaba umuntu mushya uyoborwa na Mwuka.

Ibi bizakurinda guhora wiganyira, kuko Mwuka wera akwereka ibyo Imana ikubikiye ari byiza ukabibona nk’ibihari bitaraba.
Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana! Abaroma 8:8

Ubereyeho gutanga ibisizubizo by’ibibazo byose uhura nabyo Kuko Yesu wakiriye nicyo akora anyuze muri wowe. Umunsi wasobanukiwe iki ntuzongera kuganya. Abanebwe banezezwa no kwerekana ibitagenda no kunenga abatabikoze ariko bikarangiriraho!

Ariko imfura zirangwa no kubona ibibazo ntizibitindeho zigatinda zibishakira ibisubizo. Imana imaze kubona ko isi itaduha agahenge kandi ko imbaraga zacu zidahagije, yaravuze ngo: Musabe,muzahabwa,mushake muzabona, mukomange muzakingurirwa, Luke 11:9

Saba imbaraga zo gukemura ibitagenda aho gutinda ubisubiramo, saba imbaraga zikurenza karande wavukiyemo aho guhora uvuga ngo "iwacu niko twabaye" tinyuka ukomange ku miryango bazagukingurira. Uko niko kuyoborwa na Mwuka by’ukuri.

Witegereza ko ibihe biba uko ushaka ngo ubone gukorera Imana, gira icyo ukora bibe uko ushaka, kuko ubwo butware warabuhawe.

Yesu yadusezeranije ko icyo tuzahambira kw’isi kizahambirwa mwijuru, icyo tuzabohora....kizabohoka
Mat18:18

Ntutegereze ejo iki nicyo gihe cyawe ‘’Don’t wait until time becomes comfortable,make it comfortable’’

[email protected]
POWER OF CHANGE MINISTRIES