Ushaka kunezeza Imana ?

Iyo abantu basenga cyangwa se bakora indi mirimo myinshi y’Imana, mu by’ukuri baba bifuza kunezeza Imana. Imana ikunda abantu bayishaka kandi ijambo ryayo rivuga ko abayishakana umwete bazayibona.

Kunezeza Imana ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’umukristo. Uwandikiye Abaheburayo yaravuze ngo ‘’umuntu utizera Imana ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.’’ Abaheburayo 11:6

Utaragera kuri aya amagambo habanza amagambo avuga ko Imana yanejejwe n’ukuntu Henoki yayizeye, ngo Imana ifata umwanzuro wo kumwimurira mu ijuru adapfuye.

Mbese Henoki yizeye Imana, birayinezeza, ibona nta kindi kintu gikomeye abantu badapfa kugeraho imuhemba kumunyuza inzira itandukanye n’izo abandi bose baca bajya mu ijuru.

Ubundi uretse abo Kristo azagaruka bakiriho bazahindurwa ariko abandi bose babanza gupfa, ariko Imana yanejejwe n’ukuntu Henoki ayizeye, ihita imukura mu isi itamunyujije mu nzira rusange, imujyana mu ijuru. Abaheburayo 11:5

Bibiliya kandi itubwira ko Abaurahamu yizeye Imana byonyine bimuhwanirizwa no gukiranuka. Ijabo ry’Imana riduha ingero z’abantu bizeye Imana, bikayinzeza.
Twasomye kandi ngo umuntu wese wegera Imana, akwiye kuza nta gushidikanya, ahubwo kayegera abanje kwizera ko iriho, kandi ko igororera abayishaka.

Kwizera ni ikintu gikomeye kuko niko gutuma umuntu areba ibidahari, akizera ko byabaho, ukizera ko Imana yakura ubuzima mu rupfu, ko yafata ibintui bitariho ikabigira ibiriho, ko yafata ibidafatika ikabihindura ibifatika, kuko ibishoboye.

Bibiliya iravuga ngo umuntu usaba akwiye kuba yizeye adashidikanya, kuko ngo ushidikanya aba ameze nk’umuraba wo mu Nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa. Ijambo ry’Imana rero rikavuga ngo umuntu umeze gutya ye kwibwira ko hari icyo azahabwa n’Umwami Imana. Yakobo 1:6-7

Aya magambo arihanangiriza abantu mu ngeri zitandukanye, Yakobo yabivuze mu magmbo yeruye ko umuntu usaba Imana atizeye, ngo ye kwirirwa abeshya ubuzima bwe ko hari ikizaba, kuko ngo ntacyo yakura ku Mwami Imana.
Imana idufashe itugarurire kwizera kugira ngo tubashe kuyinezeza.