Ushaka gusohoka ngo winjire mu mugabane wawe?

“Abayuda baherako basanga Yosuwa i Gilugali, Kalebu mwene Yefune, Umukenazi aramubaza ati’Ntuzi icyo Uwiteka yatuvuzeho njyewe nawe, akabibwira Mose umuntu w”Imana, turi I Kadeshi y’I Barneya?...None umpe umusozi Uwiteka yavuze urya munsi….”Yosuwa 14:6,12

Muri iyi nyigisho ndaganisha ku nkuru ya Dawidi, wiberaga mu ntama nyamara yari yarasutsweho amavuta y’ubwami. Ntabwo yari aho yahamagariwe, yari muri Transit (ahantu abagenzi bo mu ndege bashobora guhagarara umwanya muto ariko atariho herezo ry’urugendo, destination).Byari ngombwa ko igihe kigera intama akazivamo. agasohoka mu ishyamba, agahura na Goliyati, akamwica, intambara zikabaho hanyuma akazinjira mu mugabane kuko amavuta yari yarasutsweho ntiyari kugenda ubusa.

Ijambo ry’Imana tubonye ritubwira ibya Kalebu, wari warahawe amasezerano n’Imana yo kuzabona umugabane mu gihugu cy’isezerano, uwo mugabane Imana ikiwumuha, ntiyahise awicaramo. Ariko igihe cyaje kugera, yibutsa ibyo Imana yamuvuzeho, asaba icyo yasezeranyijwe.

Yosefu yari yarahawe inzozi n”Imana ko ababyeyi be na bakuru be bazamupfukama imbere. Izo nzozi ntizahise zisohora, ahubwo Yosefu yanyuze mu bikomeye mbere yo kugira ngo agere ku byo yasezeranyijwe. Ariko amaherezo byarasohoye (at the end, it have come to pass). Imana yarakumenye iraguhamagara urakizwa, iza kuguha amasezerano, iguha impano, utarakoresha mu buryo bw’umwuzuro, iguha inzozi, zitarasohora, umunsi ugomba kugera ko amasezerano asohora.

Umuntu w’Imana Yobu yavuze aya magambo “ Mbese umuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara…” Yob 7:1, Njya nkunda kuvuga nti iyo umuntu avutse aba afashe igihe mu ntambara, yakwakira agakiza, intambara ikarushaho, yahabwa amasezerano ikaba iyo gupfa no gukira. Ingero nawe urazizi:
Dawidi ntiyahise abona intebe y’ubwami yabwiwe, yabanje kujya mu myitozo( Training, amafunzo), amavuta yasutsweho amukoresha kwica amadubu, nawe hari training wanyuzemo, hari igihe Umwuka ajya akuzaho, hari amadubu wicaga ariko mu bwihisho, iki ni igihe ngo ujye ku mugaragaro, ugiye ku murongo w’imbere w’Urugamba(front line), ugiye guhura n’igikorwa nyacyo (the real thing), na Goliyati wawe.

Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe. byageze umunsi ntarengwa Dawidi yagombaga gusohoka mu ntama, Nta na kimwe cyagombaga kumukoma imbere, no kumusubiza inyuma, baba bakuru be bamubwiraga ngo ari mubiki, ngo baramuzi n’ubwirasi, bwe ngo najye mu butama bwe, ntibyari kumubuza kwinjira mu muhamagaro Imana yamuhamagariye kubera Imana.

Si njye wabikuvugira urabizi nawe uko wagiye ucibwa intege n’abantu n’ibintu bitandukanye, bavuze ko ushaka kwizamura, bavuze ko iyo mpano ufite atari iyawe, bashatse kugupyinagaza ngo ugume mu ntama, ariko urasohokamo mu Izina rya Yesu, kuko Imana ariyo ibivuze. Yozefu bamwise “Karosi”, bashaka kuniga inzozi ze, nyamara ibyo bakoze nibyo byamushyikirizaga ugusohora kw’inzozi ze. Nawe byakubayeho, hari abashatse kuyobya umuhamagaro wawe, ariko ibyo bakoze nibyo biwukugezaho.

Nkuko Kalebu yishyuje icyo yasezeranyijwe, ntibigutere isoni kwishyuza(ku reclama) Uwiteka, uti aha naha hari icyo wamvuzeho, nuko uvuge uti none mpa ibyo wansezeranyije, irabiguha.

Yesu niwe byabayeho kurusha aba twavuze mbere. Akivuka, Herode yicishije impinja ngo arashaka Yesu.( Ingabo zizapfa nawe kubwawe) Byabaye ngombwa ko bahungishiriza agahinja muri Egiputa.. Ibyo bamurwanyije byose ntibyabujije umugambi w’Imana gusohora. Yesu kimwe na Dawidi na Yozefu, banyuze mu kumenyerezwa no gutozwa, ariko gutozwa bigeraho bikarangira. Yesu yabanje kujya ajya mu rusengero akabaza ibibazo, bagatangara, yewe ,yageraho akisigarira mu rusengero ku buryo yigeze no kubwira nyina ati ntuzi ko ngomba kuguma mu nzu ya Data? Ariko Bibiliya ikatubwira ko yemeraga agasubira mu rugo akajya yumvira ababyeyi.

Igihe cyarageze, wa munsi umwe uhima iminsi myinshi uragera, Dawidi asohoka mu ntama ajya kugemurira bene se, igihe cyari cyageze. Nawe Sohoka mu izina Rya Yesu. Dawidi yaramaze iminsi yitoreza mu butayu, mu mashyamba, n’ibihuru, ubu yari aje ku mugaragaro, wenda wajyaga ubwiriza agatsinda k’abantu babiri, cyangwa bakaguha akanya gato mu byumba, ariko ubu jya kumugaragaro aho ujya kwica Goliati. Bibe bityo., Umuririmbyi yararirimbye mu rurimi rw’Icyongereza ngo “Strom is Over” bivuga ngo umuyaga w’ishuheri urarangiye, nawe urarangiye ku buzima bwawe.

Dawidi amaze kwica Goliyati ntiyahise aba umwami ako kanya, ari ko byari mu nzira, yahise yamamara hehe no mu ntama., nyuma agera ku bwami.
Haguruka ukore, Imana igusige ikwambike, nawe ukore icyo ijambo rikubwira. Fata umugabane wawe ( go to your destiny), Amen.

Adolphe MITALI.