Urwandiko rwaturegega

Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw’imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose, igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba (Abakolosayi 2 : 13-14.)

Imana imaze kurema umuntu yamuhaye amabwiriza. icya mbere ni uko atagombaga kurya ku giti kimenyesha icyiza n’ikibi. Imana yamubwiye ko nakirya azapfa (itangiriro 2 : 15). Umuntu yashutswe na satani arya kuri cya giti, Imana na yo ihitamo kwica inyamaswa kuko yamukundaga (Itang. 3 : 21). Kuva ubwo satani yahise yandika urwandiko rwo kurega umuntu, ko yariye ku giti Imana yamubujije kandi ntapfe nk’uko Imana yari yarabivuze. Urwo rwandiko ruturega satani yahoraga arujyana imbere y’Imana, ati ntabwo ari inyamaswa wavuze ko zizapfa ahubwo ni umuntu. None bite?

Imana itegeka ibitambo ko bipfa abantu bakababarirwa, satani na we ntiyanyurwa ahubwo akomeza kuturegesha rwa rwandiko. Bigeze aho, Imana kuko ari ukuri ishaka uko yava muri icyo kibazo ibikora neza cyane. Inama yemeje ko kugira ngo urwo rwandiko ruveho ari uko umuntu agomba gupfa, kandi ko agomba kuba ari umuntu utari umumarayika.

Biroroshye ku Mana. Imana ihindura ijambo ryayo umuntu, anyura mu nda y’umukobwa witwaga Mariya, Jambo yigira umuntu, araza aje mu butumwa bw’ukuntu ruriya rwandiko rwazavaho, umuntu agakira. Yesu rero ari we Jambo yaje afite misiyo yo guca ruriya rwandiko. Satani amubonye yaramumenye, amutegera mu butayu ashonje ngo nahindure ibuye umutsima arye, ariko asanga uwo bahanganye noneho si Adamu wa kera wacumujwe n’inda ahubwo ni Adamu mushya, na we ni ko kumusubiza ati "Handitswe ngo umuntu ntatungwa n’imitsima gusa…" (Matayo 3-4).

Yesu ageze ku musaraba yabambanywe na rwa rwandiko rwaturegaga, aravuga ati "Birarangiye" (Yohana 19 :30). Imana ishimwe yahanaguye urwandiko rw’imihango rwaturegaga.
Tuzirikane imbabazi twagiriwe kandi tuzihe agaciro. Kubona Imana yaririnze ntiyice Adamu kandi yari yarabihamije ahubwo ikica inyamaswa, mbese twari ba nde? Mbese koko ntitwari dukwiye gupfa? Imana ishimwe, turiho kandi twatsindishirijwe n’amaraso y’uwigize umuntu. Yatanze ubugingo bwe arabwisubiza, ashimwe.

Ongera ugirane amasezerano mashya na Yesu. Burya yaje aje kugukiza kuzapfa rubi. Yagusabye urukundo. Mbese wararumuhaye? Yakwambitse impeta ya « fiançailles », ku buryo satani ayibona agatinya. Emera ayikwambike ubone uko unesha satani. Ati ndi ku rugi ndakomanga. Kingura umutima wawe arawushaka, aze akurangirize ibyananiranye. Niba waramukinguriye ni byiza rinda impeta ya « fiançailles » yakwambitse, azagaruka akwambike iya burundu (mariage).

Imana iguhe umugisha cyane, Amen.

Evangeliste Kiyange Adda- Darlene