Urusengero rw’Umwuka

Mu buzima busanzwe, umuntu ugitangira kubaka inzu bwa mbere abona ari nziza cyane, yabona indi iyiruta ugahita ahindura ukubaka indi nziza, niyo mpamvu ubona hari abasaba icyangombwa cyo gusana.

Nubwo na mbere Imana yari ifite uko ibana n’abantu ariko reka uhereye nk’igihe cy’ihema ry’ibonaniro, hanyuma turebe n’urusengero Salomo yubatse n’urusengero Ezira yasannye n’urusengero Herode yubatse, ugasoreza ku rusengero rugenda. (temple mobile).

Mu buzima busanzwe iyo abantu bajya kubaka bagira igishushanyombonera bakavuga ibyo bashaka n’igihe bazubakira. Tuzavuga cyane ku rusengero rwa gatanu : Urusengero rw’umwuka

Yohana 4:23-24 Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”

Izi nkuru ni iz’umusamariya wahuriye na Yesu ku iriba, baraganira cyane. Abasamariya bari abantu bari barivanze, abayuda bo siko byari bimeze, bo bari bararinze ubwere bwa Isirayeli.

Uyu umusamariya yari afite aho asengera. Mu Isirayeli amajyepfo, yitwa i Yudaya hari Yerusalemu, Betaniya….. niho habaga urusengero rukomeye, aho Imana yakoreraga ibintu bikomeye.

Mu majyaruguru hari i Samariya, umwami waho abonye uko mu majyepfo bimeze, nawe ashyiraho utununga, aho basengeraga ibigirwamana.
Aba bantu bahuye umwe asengera mu rusengero rukomeye undi asengera mu tununga twashyizweho n’umwami w’amajyaruguru. Baganira, umwe yashoboraga kumenya undi avuze. Imvugo y’umusamariya n’umuyuda ntizahuraga, Ntibasangiraga, baranenaga ntibashakanaga.

Umusamariya ahuye na Yesu, Yesu amusabye amazi,uwo musamariya aramubwira ati kuki unsaba amazi, kandi uti umuyuda nkaba umusamariya ? Nyamara Yesu yashakaga umutima w’uwo musamariyakazi ngo awubwire andi mazi. Atava ku iriba rya sekuru Yakobo.

Begeze ku misengere Yesu yavuze ko agiye gusenya inyubako zirimo zitandukanya abantu, kandi bose bavuga ko basenga. Niho yavuze ngoAriko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”

Iyi ni indi nyubako yari agiye kubaka. Iyi nyigisho ni iy’abanyamasengesho. Uwiyemeje gusenga agomba gusenga imisengere Imana ishaka, utayishoboye ntiwari ukwiye kuba umunyamasengesho cyangwa kuza gusenga kuko ntidusenga uko tubishaka, Imana niyo yatubwiye uko tuyisenga.

Abashaka gusenga Data nkuko ashaka bazamusengera mu mwuka no mu kuri. Data ntakeneye abadasengera mu mwuka no mu kuri ; nubwo yabitangaje gutyo, usanga abantu babakeneye kubyumva. Icyo bita idini ni igiki?

Idini ni uburyo abantu bashyiraho ngo baramye ikintu kibatera ubwoba, bumva ko kibaruta ; umuntu yemera ko kiriho, icyo nicyo bita iyobokamana, umuntu agira ubwoba, niyo mpamvu ashaka ikintu aramya, cyaba igiti cyangwa ibumba cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose, akakita Imana ye.

Umuntu aremye ku buryo atabaho nta kintu aramya. Ibyo bibaho kugirango azabone uko acirwaho iteka. Abantu bose tubona, barasenga nubwo basenga ibintu bitandukanye. Nyamara Imana ni umwuka n’abayisenga bagomba kuyisengera mu kuri no mu mwuka.

Twize ko habaho inzira y’igihogere n’inzira ifunganye. N’imisengere ni myinshi ariko hari iyo Imana ishaka niyo abantu bashaka.

Mu ihema ry’ibonaniro Umutambyi yagombaga kuba mu bisiraheli, akaba umulewi, nabyo ntibyari bigagije, kugirango yegere igicaniro, yagombaga kuba adafite inenge.
Imana yarababwiye ngo njye nzubaka urusengero, ibabwira ko izajya ibonana nabo rimwe mu mwaka, ariko bemerwaga kugera muri salon igihe cyose, ariko bejejwe umulewi yabaga adafite inenge ; mbere yo kwegera, yabanzaga kwitambira ibye bitambo, akamenya ko Imana idakinishwa.

ikibazo kiriho ubu ni uko abantu bashaka gusenga kandi bagasengana ibyaha. Bavuga idini kuko abantu baririmo basengana ibyaha, ntibashaka guhinduka..
Ubu hariho indirimbo zizamura abantu ngo bamere nkabari muri concert. Bisa nuko muri iyi minsi abantu barya ibiryo byose birimo amavuta, bagahaga amavuta aho guhaga ibiryo, abakera baryaga ibiryo bitarimo amavuta. N’indirimbo bazihongerwa incurango zisa nizo mu isi n’amagambo atandukanye, muri iyi minsi ntushobora gupfa kumva indirimbo yihanisha. Abantu bakunze indirimbo yacurangwa mu rusengero ikanacurangwa no mu kabari. Imana idufashe cyane.

Ikindi, umunyamasengesho aba agomba gusengera abandi. Mu ihema ry’ibonaniro, umutambyi yabaga afite utubuye 12, buri kose gafite ibendera, yabaga ahagarariye imiryango 12, yarazaga akavuga ati Mana ubwo umbona hano mpagarariye imiryango 12, mbabarira ninsenga isengesho ryanjye uryumve ntabwo yizirikanaga ubwe gusa.
Umulewi yabaga aziko ari umuntu wagwayo, niyo mpamvu yaheraga ku muryango yiyeza, yabaga yakarebye n’ibirenge noneho akinjira aho bita ahera. Babanzaga kumwuhagira, yazaga yambaye iy’iwabo yagera mu ihema ry’ibonaniro bakamwambika indi. Ibyo bisobanura ko mbere yo gusenga ubanza kwica kamere, umulewi yambaraga imyambaro yera, akinjira ahera h’ahera rimwe mu mwaka.
Iyo usenga wejejwe amasengesho yawe agerayo niyo mpamvu Bible yavuze iti amatwi yayo ntiyapfuye, n’amaso yayo arabona ; ikibazo ni ibyaha. Abaje gusenga, babanza kwatura, batarinjira mu rusengero. Imana irera muri byose, n’abayisenga bagomba kumenya imiterere y’iyo basenga.

Imana yacu ikunda kubana n’abantu. Ibana na buri wese, ni Imana isabana, ntikunda kuba yonyine, ikibazo ni ibyaha biyizitira.

Dukingurire Imana,irashaka gutura hagati muri twe, dutekereze aho twaba twarigije inyuma Imana. turebe uko duha Imana agaciro. Dutekereze. Iri hagati cyangwa ku ruhande ? Tekereza umwanya Imana ifite mu buzima bwawe, Imana itubabarire aho twagiye tuyigizayo.

Pastor Uwambaje Emmanuel