Urupfu rwa Yesu. Pasitori Bimenyimana Claude

Intego : URUPFU RWA YESU.

Umuntu, icyo yaba aricyo cyose, atazi Yesu wadupfiriye, nta gakiza yaba afite.

Bukeye bw’aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati "Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Yohana 1:29

Bukeye bwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati"Nkurikira."... Filipo abona Natanayeli aramubwira ati"Uwo Mose yanditse mu mategeko, n’abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni Yesu mwene Yosefu w’i Nazareti." Yohana 1:43-45

N’ubwo Yesu yabambwe ku mperuka y’ibihe, ariko yatambwe kera. Ubwo Satani yanyuraga mu nzoka, agashuka Adamu na Eva bagashukika, batakaje ubwiza bw’Imana. Iyo umuntu aguye mu cyaha, ahunga Imana, niko byagendekeye Adamu na Eva.

Iyo Imana ivuze, ntiba ikina ! Yari yarababwiye ko nibarya ku giti yababujije no gupfa bazapfa. Bateye Imana umujinya. Kandi umujinya w’Imana kuva kera urarimbura. Niwo warimbuye abo mu gihe cya nowa ubwo yarimbuye isi, ndetse n’ab’ iSodomu na Gomora.

Urupfu rwa Yesu nirwo rwonyine rwari buzacogoze umujinya w’Imana Data. Hamwe n’urupfu, ibindi bihano by’Imana byaje ni ukubyara ababaye ku mugore, kurya yiyushye akuya ku mugabo, kurya umukungugu ku nzoka. Yanatanze isezerano ko mu rubyaro rw’umugore hazaboneka uzamena umutwe ya nzoka. Ni Yesu wavugwaga, nibwo Yesu yari atambwe ! Imana yahishe ubwambure bwabo ibambika uruhu rw’intama yishe. Byahanuraga umwambaro wo gukiranuka kwayo twari bwambikwe na Kristo.

Abahanuzi bahanuye iby’ako gakiza barondora n’iby’ubuntu twari tugiye kuzahabwa, barondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n’ubwiza bw’uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka. 1 Petero 1:10- 11

Abayuda icyo barushaga abandi nuko bari babitse ibyanditswe, amasezerano y’ugucungurwa k’umuntu. Byari byarahanuwe ko azavuka mu buryo bw’igitangaza (Yes.7). Yakobo nawe araga abana be, yavuze kuri Yuda ko inkoni y’ubutware itazava mu muryango we nyirayo ataraza, ni Yesu wavugwaga. N’abanyamahanga (nka Balamu) nabo bavuze kuri Yesu uzaza. Mika we yanavuze n’aho Yesu azakomoka (Betelehemu). Yesaya we yavuze ku byúmusozi wa Golgota.

Yesu, mu buzima bwe hano ku isi yasohoje ubuhanuzi, buri munsi ! N’urupfu rwa Yesu rwari rwarateguwe kuva kera ! Nyamara, guhera ku kuvuka kwe, bagiye batungurwa ! Gutunga bibiliya kuritwe ntibihagije ! Biradukwiye ko tuba maso tugacunga ubuhanuzi kubw’Umwuka w’Imana. Abari babitse ubuhanuzi nibo Matayo yandikiye ubutumwa bwiza bwa Yesu, henshi agenda avuga ati, nk’uko byavuzwe n’abahanuzi ; ariko ntibari barabimenye Yesu akiri kumwe nabo.

Intego nkuru ya Yesu, aza, kwari ugupfa.

Yesaya ahanura ko kuri wa musozi w’imibabaro ariho hazava intsinzi y’abaremwe n’Imana. Imana ishimwe ko Yesu yazamutse Gologota, agapfa ariko akanazuka. Kandi amaze kuzuka ntiyihisha abe arabiyereka anabatangariza intsinzi ye.

Gologota niwo musozi Yesu yanesherejeho. Niho yahereye yigarurira isi. Natwe niho tugomba kunyura ngo dushyikire intsinzi.

Yesu yaje kudukuraho ibyaha, gutsinda icyaha no kumaraho imirimo ya Satani.

Hari imbaraga z’igitangaza mu maraso ya Yesu masa !

Pasitori Bimenyimana Claude