Urukundo rwa mbere mu muhamagaro w’Imana Mwalimu Alexis Nsabimana

Ibyahishuwe 2:1-7 “Wandikire marayika w’Itorero ryo muri Efeso uti “Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu aravuga aya magambo ati 2.‘Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. 3.Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. 4.Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere. 5.Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana. 6.Ariko rero ufite icyo ngushimira, ni uko wanga imirimo y’Abanikolayiti, iyo nanjye nanga.’ 7. “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Unesha nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradiso y’Imana.

1Abak.1:26 Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe atari benshi, n’abakomeye bahamagawe atari benshi, n’imfura zahamagawe atari nyinshi.

Yosuwa 14:11 Ubu ndacyafite imbaraga nk’uko nari nzifite urya munsi Mose yanyoherejeho. Uko imbaraga zanjye zameraga ku rugamba, ntabara ngatabaruka, na n’ubu ni ko zikiri.

Urukundo rwa mbere ntirugira igihe runaka rutegekewe, ahubwo ni urw’iminsi yose, ahantu hose. Abefeso baragawe, nk’uko nawe waba ugawa uyu munsi, ariko bahabwa amahirwe kwibukka aho bavuye bakagwa no kwihana. Buri wese afite uko yibuka uguhamagarwa kwe, mu muhamagaro rusange w’agakiza ndetse n’uw’umwihariko. Uko iminsi irushaho kuba myinshi hari ibigenda bihinduka, amasengesho y’umwihariko, urukundo rw’umurimo w’Imana,...

Pawulo adukangurira kuzirikana uguhamagarwa kwacu, ati umuntu wese amere uko yari ari agihamagarwa. Muri iyi minsi abantu bakora badatekereza ku ngororano bazahabwa, bigatuma bakora nabi.

Iyo urukundo rwa mbere wakundaga Imana rwagabanutse, utinyuka ibyo watinyaga, nyamara nta mpamvu n’imwe dufite yagatumye tureka urukundo rwa mbere. Ongera witekerezeho wowe ubwawe, uve muri rusange. Ese urukundo rwa mbere wakundaga benedata uracyarufite? Mbere wasangaga abantu baganira iby’Ubwami no kujya mu ijuru,kandi bikaba inkomezi mu rugendo, ariko ubu usanga ibitekerezo biri mu isi cyane; ndetse n’inyota yo kubatizwa mu Mwuka Wera barayiretse. Nimureke dutekereze cyane ku by’ubugingo.

Mu gihe cye cy’ubusaza, Kalebu arihamiriza we ubwe ati imbaraga nari mfite cya gihe nizo ngifite. Mbese nawe niko wakwihamiriza ubu? Imana idufashe. Byakabaye byiza buri wese yigenzuye ubwe aho gushishikazwa n’iby’abandi bitagenda neza.
Twebwe dutanga impamvu z’ibyo twanyuzemo byadukamuye, nyamara Kalebu nawe ntiyari azibuze nubwo we bitamukuye mu mwanya we. Iby’umwuka ntibita agaciro kubw’igihe... kwirinda, ubunyangamugayo, n’ibindi ntibishirana n’igihe. Amateka y’abanyarwanda, ayo tutabasha guhunga, nayo ntakwiye kudukura mu rukundo rwa mbere. Hari inzitwazo nyinshi zikomeye zidukerereza, tukaziha imbaraga nyinshi kurenza umuhamagaro wacu. Yesu adutabare!

Abisiraheli bahagurutse bose bagiye mu gihugu cy’isezerano, ariko kubera kugenda bibagirwa aho bavuye n’aho bajya bituma abenshi batagera mu gihugu. Hari ibyo ducamo byatuma dusubira inyuma ariko dukwiriye gukomeza.

Twisuzume mu mibanire yacu n’abandi tubana mu ngo, mu kazi, mu baturanyi, n’ahandi twirirwa; turebe ko tukiri mu muhamagaro, twe kuba abantu barenzaho cg ngo usange urukundo rwacu rwuzuyemo uburyarya, ntitugakundane urumamo. Twe kuba ba bandi bashimisha Imana iminwa, imitima iri kure y’Imana.

Hari ibintu abantu babana nabyo kandi bari munzu y’Imana, bagambanirana, bangana, n’indi mirimo nk’iy’abapagani, ariko benedata twaramurikiwe, hari ibyo abantu b’Imana badakora. Ntitube akazuyazi. Mu rukundo rwa mbere twagiraga ubunyangamugayo. N’ubu, aho kuvuga ngo mpemuke ndamuke, tuvuge nka Yobu wagize ati n’aho yanyica nzapfa nkiyizera,

Ubu abantu basigaye bababana mu byiciro barimo, nyamara mu rukundo rwa mbere twibonaga mu maraso ya Yesu. Kuba mu byiciro by’ubuzima bitandukanye: abakire n’abakene; abize n’abatarize; nabyo bibangamira umuhamagaro. Nyamara Pawulo yandikiye Abaroma ngo ku bw’icyubahiro, ushyire mugenzi wawe imbere.
Ikindi kizadufasha mu rugendo, ni ukubwirana ubuhamya bw’aho Yesu yadukuye, tugasangira ijambo ry’Imana ridufasha.Wibuke aho wavuye ukagwa, ukore imirimo nk’iya mbere! Turinde ubuhamya bwacu, ku buryo ijuru ridutangira ubuhamya. Imana yajyaga itangira Dawidi ubuhamya ko afite umutima nk’uwo Imana ishaka. Ese wowe ijuru rigutangira buhamya ki?

Ibuka aho wavuye ukagwa wihane, wabuze urukundo, wananiwe kubababarira, ariko emera uhinduke.