Urukundo rwa mbere (igice cya 9)

Uyu munsi nifuza kubahishurira ukuri mutamenye mu rukundo! Burya wari uziko ushobora:

Kuvuga indimi z’abantu nizo abamalayika,
Ukagira impano yo guhanura,
Ukamenya ibihishwe,
ukagira ubwenge bwose,
Ukagira kwizera gukuraho imisozi,
Ugatanga ibyawe ukagaburira abakene,
Ukitanga ubwawe ugatwikwa,

Burya wagira ibi byose utagira URUKUNDO?

Bibiliya itanga igisubizo, ikanavuga icyo urukundo aricyo:

Rurihangana,
Rukagira neza,
Urukundo ntirugira ishyari,
Urukundo ntirwirarira,
Ntirwihimbaza,
Ntirukora ibiteye isoni,
Ntirushaka ibyarwo,
Ntiruhutiraho,
Ntirutekereza ikibi ku bantu,
Ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi,
Ahubwo rwishimira ukuri,
Rubabarira byose,
Rwizera byose,
Rwiringira byose,
Rwihanganira byose
Urukundo ntabwo ruzashira.

Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho. (1 Abakorinto 13:1-4)

Amatorero yacu n’amadini dusengeramo atwigisha ko imirimo dukora ariyo izagira uruhare mu kutwinjiza mu ijuru ariko sibyo niba tudafite izi ndangagaciro z’ubukristo tuzahinduka abanyedini ntabwo tuzaba abana b’Imana, tuzibeshya ubugingo buhoraho kandi twari tuziko tubufite.

Dusenge: Data mu izina rya Yesu Kristo duhishurire igisobanuro cy’urukundo rw’ukuri kandi uruduhe tutazahava tubura ubugingo twari tuziko tubufite, mu izina ryawe ryera tubisabyemo amen

Ntuzacikwe n’ igice gikurikira..........

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor [email protected]