Urukundo rwa mbere (igice cya 8) Pastor Desire

Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja. Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa. (Matayo 24:12-13)

Ubu ni ubuhanuzi bwavuzwe na Yesu ubwe! Iyo urebye iki gihe turimo ubu buhanuzi bwarangije gusohoye ikibabaje kurutaho ni uko bwasohoreye ku bo munzu y’Imana.

Urukundo rwa benshi ruzakonja, burya ntabwo habaho gukonja hatarabayeho gushyuha, iyo umuntu agitangira inzira y’agakiza yumva abikunze agafata icyemezo cyo gukizwa amaramaje kandi akumva azabishobora ariko uko abitindamo integenke zikaza.

Hano hanze hari ibitera abantu gukonja. Mwari muzi ko iyo ukijijwe kamere ntaho iba yaragiye iyo utagisabana n’Imana ubuntu bw’Imana bugushiramo ugakonja kugeza ubwo watinyaga kera utangira kubitinyuka ukabikora.

Ibindi bikonjesha ni nk’ubukene, ubupfubyi, gupfakara, amadeni, kwangwa, icyubahiro, gukira cyangwa gukena, inshuti mbi, kudasoma ijambo ry’Imana, kunanirwa gusenga, kutirinda mu byo ukora, kuba umunyedini, kugira ibikomere by’umutima bitavuwe.......

Iyo bavuze ko urukundo rwa BENSHI bisobanuye ko umubare munini w’abitwa abakristo bazakonja, bagasigarana amazina meza y’amatorero basengeramo n’icyubahiro bafite mu itorero ariko barakonje.

Ikibazo twese twakwibaza tuzajya aho benshi bagiye cyangwa tuzasigarana n’abo bake bakigira urukundo?

Burya aho urukundo rwakonje abantu barangana, baragambana, barasebanya, barikunda, barya bonyine, bishimira gutera imbere bonyine, abakene ntibitabweho, basigara bakora ibigaragarira amaso y’abantu ariko mu mwuka ntabusabane bagirana n’Imana.....

Dusenge: Yesu hari igihe twigeze kubana nawe turyohewe n’agakiza kawe ariko iminsi n’ibyo twanyuzemo byaradukonjesheje, duhe ibihe byo guhembuka uduhe ubushyuhe bw’Umwuka wera mu izina rya Yesu Krsito, amen.

Ntuzacikwe n’ igice gikurikira..........

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor [email protected]