Urukundo rwa mbere (igice cya 7)

Umenye y’uko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra,... Abameze batyo ujye ubatera umugongo. (2 Timoteyo 3:1-4)

Kimwe mu bimenyetso biranga imperuka N’UKO ABANTU BAZABA BIKUNDA!

Kwikunda biri muri kamere y’umuntu, biravukanwa, muzabona agahinja gafuhira nyina ateruye undi mwana, mwamusiga gato akarira ashaka ko mureka byose mukagumana nawe, wamusaba agahisha inyuma ngo ndanze, iyo yifuza kureba shene (chaines kuri TV) akunda agategeka urugo rwose ko ariyo mureba, yaba adashaka umwenda ntawambare.

Iyo kamere irakura cyane iyo wavukiye mu muryango w’abantu badakundana. Hari imiryango yigisha abana nabi ngo: Ntimukarye mu baturanyi batazabaroga, ugasanga bahorana utuntu twabo nta busabane bafitanye n’abandi bantu, icyo gihe urukundo rurapfa ukiga umuco mubi wo kwikunda.

Ikibabaje nuko dukizwa ibyo tukabizana mu nzu y’Imana. umuntu wakuze atyo imiyoboro y’urukundo irifunga ku buryo no kugirira neza benedata atabishobora, nyamara ijambo rivuga ngo mugirire neza bose ariko cyane cyane abo munzu y’Imana.

Njye hari ikintangaza niba wambara wenyine, ukarya wenyine, ukabaho wenyine hari benedata musengana baburara, bambaye ubusa, ubuzima bwabo bugerwa kumashyi ubwo uzagirira neza utizera? Yesu ati nimukundana nibwo bazamenya ko muri abigishwa banjye.

Wowe uri umwigishwa wande?

Ikibabaje uyu mwuka uri mu nzego zose zigize amatorero ya gikristo aho usanga bamwe bishimira kubaho neza hari abandi bamiwe ubuzima bwaranze ariko ibyo ntibitangaje umuntu atanga ibyo afite abikuye mu bubiko bw’umutima we.

Iyo tuvuze kwikunda ntitubirebe mu gutanga ibintu gusa. Mu Rwanda ubutumwa bwiza bwatugezeho hashize hafi imyaka 1900 Yesu avuye mu isi nyamara ku isi dufite amoko arenze 9100 batarumva ubutumwa bwiza habe n’umunsi umwe bataziko na Yesu yaje mu isi.

Amatorero yo mu Rwanda kubera kwikunda umuntu yishimira kugira abakristo ibihumbi byicaye imbere agahora abasubiriramwo ibyo bamaze imyaka bumva hari ibihugu bitaragira amahirwe yo kubyumva byibuze rimwe. Ntitwabuze ubushobozi ahubwo n’Umwuka wo kwikunda.

Gukomera kw’itorero ntikureberwa mu bwinshi bwabicaye imbere yawe ukurebera mu bwinshi bwabo wahinduye kuba abigishwa ukabohereza kuzana abandi kuri Kristo, tutarebye neza tuzahindura inyigisho ya Yesu yo kugenda kugera kumpera y’isi ahubwo twigishe ubundi butumwa butuzanira inyungu zitari izo ubwami bw’Imana.

Dusenge: Mana turagusabye abafashwe n’iki kimenyetso kibi cy’imperuka ubavure, abatarafatwa ubakingire uyu mwuka mubi mu izina rya Yesu Kristo,amen.

Ntuzacikwe n’ igice gikurikira..........

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor [email protected]