Urukundo rwa mbere( igice cya 6) Pastor Desire

....Umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n’uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk’uko yikunda. Bukeye Yonatani na Dawidi basezerana isezerano, kuko yari amukunze nk’uko yikunze. Yonatani yijishuramo umwitero we yari yiteye awuha Dawidi, n’umwambaro we ndetse n’inkota ye, n’umuheto we n’umukandara we. (1Samweli 18:1-4)

Yonatani na Dawidi n’urugero rwiza rw’urukundo dukwiriye gukunda Yesu

Umva ikintu cyantangaje: muzi ko Dawidi yasizwe agasubira mu ishyamba kuragira, rimwe agiye kwa Sauli amubona nk’umukene w’i Betelehemu ariko Yonatani abona azaba Umwami. Dukwiriye gusenga ngo Imana iduhe amaso areba abami.

Uzi gusuzugura umuntu yakiriye Kristo muriwe ngo nuko umurusha amafranga,amashuri,Inzu ubamo,Imodoka ugendamo ariko biterwa n’amaso urebesha. Mu gitabo cy’Imigani havugako iyo uhaye umukene uba ugurije Uwiteka.

Imana yashize abakene mu nzira yacu kugira ngo tubakorereho umugisha nibitunanira imitima izakomeza kuducira urubanza.

Tugarutse k’Urukundo, dukwiriye gukunda Yesu(Yonatani). Iyo ukunze Yesu n’umutima wose hari ibyo aguha nk’uko Yonatani yijishuyemo:

1. Umwitero: Impano z’Umwuka
2. Umwambaro: Gukiranuka
3. Inkota: Ijambo ry’ Imana
4. Umuheto: Amasengesho
5. Umukandara: Ukuri

Nidukunda Yesu tutamushakaho imigati gusa nawe yiteguye kubana natwe kuko we yaradukunze biramurenga adupfira k’umusalaba, n’ubu urukundo rwe rurakomeza iyo twacumuye aratubabarira agakomeza kudukunda.

Ntuzacikwe n’ igice gikurikira..........

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor [email protected]