Urukundo rwa mbere( igice cya 5) Pastor Desire

“Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza nanjye mwitabe, Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame, Kandi nzamwereka agakiza kanjye.” (Zaburi 91:14-16)

Iyo urebye icyo Yesu adusaba ntabwo kiba gikomeye ni UGUKUNDA gusa ibisigaye Imana ikabikora kuko twayikundishije umutima wose, ubwenge bwose, n’imbaraga zose.

Iri jambo ritubwiye ko uramutse ukunze Imana nayo:

Izajya igukiza, izagushyira hejuru, uzayambaza ikwitabe, izabana nawe mu makuba no mu byago, izaguha icyubahiro, izaguhaza uburame, izakwereka agakiza kayo.

Ibi bintu ni byinshi ukurikije kimwe gusa dusabwa GUKUNDA. Hari inyungu mu kubaha Imana uramutse wayigiriyeho umugisha nta cyiza izakwima kuko uri umwana mu rugo rwayo.

Dore icyo dupfa n’Imana igihe cyose tuyije imbere tuza tuje kuyisaba ibintu, urushako, kubyara, akazi, amazu, kwidukiza abatwanga, indwara, diplome, Imana yifuza ko tuyishakishwa n’uko tuyikunda atari ibibazo bituma tuyishaka.

Mwari muzi impamvu abantu benshi bavuga ko basenga ariko wareba imbuto bera ugasanga si nziza nuko aho gusenga ngo imitima yacu ihinduke ikunde Imana ahubwo twifuza kwihaza irari ry’imibiri yacu, mu gihe cya Yesu abenshi bamushakiraga imitsima abaha.

Amatorero n’amadini dusengeramo nayo abigiramo uruhare rukomeye aho kutwigisha gukunda Imana batwigisha ibijyanye na discpine zikakaye (kubwo inyungu zabo) kugeza ubwo abantu baruhira aho bakaruhukiye mu nzu y’Imana. Ni byiza kuba ufite aho usengera, gusa uzabe umukristo ntukabe umunyedini

Dusenge: Mana ngusabye kugira umutima ugukunda, nkuramo umutima wa kamere kugira ngo nkore ibyo ushaka mu izina rya Yesu Kristo amen.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor [email protected]