Urukundo rwa mbere ( igice cya 4)

Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. (Yohana 3:16)

Iyo tuvuze urukundo Imana idukunda ntitwabona amagambo tubivugamo. Billy Graham dore uko yaruhishuriwe: Mbega urukundo rw’Imana yacu! Nta warondora uko rungana rusumba ukwezi rusumba izuba kandi ikuzimu rugerayo rwatumye Yesu aza mu isi yacu ngo indushyi aturuhure, na cya kirara cy’inzererezi rwatumye se acyakira.

Muri iri jambo nifuza kugaruka kuri iri jambo rimeze nk’umutima wa Bibiliya: Urukundo Imana yakunze abari mu isi byatumye ITANGA umwana wayo w’ikinege. Mu by’ukuri iyo idukunda ntitange ntibyari kugira agaciro nk’ako bifite ubu.

Rero umwana wayo nawe ahuje kamere na Se kuko nawe aje yatanze amaraso ye turacungurwa. Burya ntawakunda adatanga icyakora watanga udakunda.

Umuntu nakubwira ngo aragukunda ntacyo araguha ntuzabyemere kuko umufaransa yavuze amagambo ugenekereje mu Kinyarwanda asobanuye ko urukundo rutabaho ahubwo habaho ibikorwa byerekana urukundo.

Akenshi kubwira abandi ko tubakunda biratworohera , ariko icyo nibaza wakunda umuntu ntumenye aho atuye? ntumenye ubuzima abaho? ugafungura we yaburaye? Ukambara yambaye ubusa? Ntubahe umwanya wawe?

Naje kubona igisubizo rimwe na rimwe abantu ntibigeze bitanga ubwabo nk’ibitambo bizima bishima n’Imana (Abaroma 12:1-2) ibyo biduhesha guhuza kamere na Data wa twese hanyuma tugatanga nk’uko atanga. Kubwira umuntu kohereza ubutunzi bwe aho umutima utaba biragorana nta cyizere aba afite.

Gutanga ntibisaba kuba ufite byinshi ahubwo ni umutima. Noneho bara abantu wabeshye ko ubakunda uko bangana. Uwo mwuka w’ikinyoma niwo wuzuye amatorero aho abashumba bazi kuvuga amagambo atondetse neza ariko badakunda abo bayobora, kuko babaye babakunda bababarana n’abakene bo muri bo bakishimana n’abishimye.

Ntiwaba ukunda uwo uyobora ngo wishimire gutura mu kitabashwa, ugendere mu modoka ihenze n’ibindi bikunezeza mu buzima bwawe bwa buri munsi, ngo uzinduke mu iteraniro uza kubwira umuntu ufite inzara ku maso inagaragara ko umukunda, ahubwo atatanga ibyo umusaba utanazi niba yabibuze kuko utazi uko abayeho ukamuhitiramo ukumubona nabi. Imana itwigishe gukunda urukundo nyarwo ruherekejwe n’ibikorwa.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor [email protected]