Urukundo rwa mbere (igice cya 10)

Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo. (1 yohana 4:8)

N’ikihe kimenyetso cy’ububyutse mu matorero ya Gikristo?

Amatorero atari make bavuga ko bafite ububyutse ariko wareba ubuzima babaho ugasanga bakora ibintu byinshi byiza ariko habuzemo icy’ingenzi aricyo URUKUNDO. Ibi bigaragaza ko bataramenya Imana bakorera kuko udakunda ntazi Imana kuko Imana ari URUKUNDO.

Satani yaraduhemukiye bikomeye kuko yadutwaye urukundo adusigira amazina meza y’amatorero, amakorare n’amatsinda yo kuramya aririmba neza, amazina aremereye y’abashumba, insengero zigezweho ariko muri izo nsengero abakene, impfubyi, abapfakazi, bafatwa bate?

Ahari urukundo buri wese agakunda mugenzi we nkuko yikunda nta ntonganya zahaba, nta shyari, nta kugambana, ntiwarya wenyine, ntiwakwambara wenyine, ntiwagira amahoro mugenzi wawe afite ikibazo. Umuntu nakubwira ngo aragukunda ntacyo araguha, atazi aho utuye azaba akubeshya.

Akenshi tubwira Imana ko tuyikunda ariko urukundo si amagambo ahubwo rugaragazwa n’ibikorwa: ntiwayikunda ngo urye 1/10, ntiwayikunda ngo urebe umupira iminota 90 cyangwa firime udashobora gusenga iminota 30, ntiwayikunda ngo winubire gukora umurimo wayo, ntiwayikunda ngo we kwita ku bantu yaremye.

Ikibazo abantu benshi bigishwa gutanga ibyabo ngo bikore umurimo w’Imana ariko bo ubwabo bataritanga ku Mana nk’ibitambo bizima Abaroma 12:1-2 ntabwo bishobokako umuntu yakohereza ubutunzi bwe aho umutima we utaba.

Ikizabereka ko itorero ryanyu rifite ububyutse nukuzabona abantu bakundana, nta kurobanura ku butoni bitabaye ibyo tuzibeshya ko tuzi Imana tutarigeze tuyimenya. Uramutse uyimenye yaguha umutima nk’uwayo, ugakunda n’abatagukunda kuko Yesu we yaravuze ngo umwanzi wawe nasonza umugaburire.

Dusenge: Mana data duhe urukundo kuko utarugira aba atarakumenya, uturinde kwishuka ko tukuzi ariko imirimo dukora iguhakana, kubwa kamere ntitwabishobora, Mwuka wera dushoboze dukore ubushake bwawe ), amen.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor [email protected]