Urukundo rwa mbere (igice 2) Pastor Desire

Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” (Yohana 13:35)

Iyo bavuze ngo umuntu ni umwigishwa wa runaka n’uko uwamwigishije afata ibyo afite byose akabiha uwo yigisha umwigishwa nawe akagira ubushake bwo kubyakira no kwemera guhinduka kugeza ubwo azamera nk’uwamwigishije.

Muby’ukuri Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo imufite ari ikinege (Yohana 3:16), kuko Yesu ahuje kamere na Se yemeye kuza avukira mu muvure w’inka abaho ubuzima bubabaje cyane i Nazereti, ntabwo hari hateye imbere batungwa no kubaza ibyo byose yabitewe n’urukundo.

Yesu yerekanye urukundo rukabije atangiye umurimo we yawutangiriye i Galilya y’abapagani mu gihugu gicuze umwijima, yakijije abarwayi, yagaburiye abashonje yagiriraga imbabazi buri wese, inyigisho ze hafi ya zose zagaruka ku rukundo dukwiriye gukunda Imana no gukundana hagati yacu.

Iyo wakiriye Yesu Kristo nk’umukiza wawe uba wemeye guhinduka kuri kamere kugeza ubwo uzagira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu (Abafiripi 2:5) ubwo nibwo uba ubaye umwigishwa we rwose.

Birababaje kuba hari abantu banze iyi mpinduka bakaba bamwiyitirira gusa ariko badafite umutima nk’uwe.

Nujya gukora ikintu ujye wibaza ngo ibi nkoze nitirirwa Kristo aramutse ariwe uhari yabikora gutya? Ibyo Kristo atakora nawe ntukabikore, iyo urebye imbuto wera usanga uri umwigishwa wa nde?

Niba muri twe huzuye gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. (Abagalatiya 5:19-21).

Birumvikana ko abakristo bagifite izi ngeso muribo batarahinduka kuba abigishwa be.
Ahubwo abigishwa be bagira bene izi ngeso: urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda (Abagalatiya 5:22-24)

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor [email protected]